AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Igihugu cya Cameroon cyambuwe uburenganzira bwo kwakira CAN ya 2019

Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yateranye kuri uyu wa gatanu, yanzuye ko igihugu cya Cameroon cyagombaga kwakira igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyo muri 2019 cyamburwa ubu burenganzira bugahabwa abandi.

Hari mu nama idasanzwe y’abagize komite nyobozi ya CAF yateraniye i Accra mu gihugu cya Ghana.

Nyuma y’ibiganirompaka byakozwe hagati n’abayobozi bakuru ba CAF no gusuzuma amagenzura yakozwe harebwa uko Cameroon iri mu myiteguro yo kwakira iri rushanwa, byarangiye hafashwe icyemezo cy’uko Cameroon yamburwa buriya burenganzira. Ni nyuma yo gusanga iki gihugu hari byinshi kitashyize mu bikorwa.

Kimwe mu byagendeweho, harimo ko ama-Stade atandatu yagombaga gukinirwaho agisanwa ku buryo habayeho impungenge z’uko igihe cy’irushanwa gishobora kugera ataruzura.

Iki cyemezo kitagomba kujuririrwa, gisobanuye ko CAF igomba gushaka vuba na bwangu ugomba kwakira iki gikombe cya Afurika kizaba mu mpeshyi ya 2019.

Iyi mpuzamashyirahamwe kandi yiyemeje ko uyu mwaka wa 2018 ugomba kurangira hashyizweho umukandida ugomba gusimbura Cameroon kandi ugomba gushyirwaho binyuze mu mucyo.

Igihugu cyahise gishyirwa mu majwi ari na cyo gihabwa amahirwe yo kwakira iri rushanwa, ni Maroc. Uretse kuba giheruka kwakira igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere muri Afurika CHAN, Maroc inafite ibikorwa remezo bihagije bidatuma ibwira FIFA ko yiteguye kwakira igikombe cy’isi.

CAF yashimiye igihugu cya Cameroon ku bw’imbaraga cyakoresheje kugira ngo cyakire iri rushanwa, inashimangira ko amarembo agifunguye ngo iki gihugu cyatwaye CAN iheruka kigifite amahirwe yo kwakira ibikombe bya Afurika mu minsi iri imbere.

Cameroon yari yemerewe kwakira CAN ya 2019 na Issa Hayatou wayoboraga CAF iki gihe, uburenganzira abenshi bavuga ko butanyuze mu mucyo. Ibi abantu babisanishaga n’uko Muzehe Hayatou akomoka muri Cameroon bityo bakavuga ko ari ugukurura yishyira.

Amenshi mu ma-Stade ni bwo agitangira gusanwa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger