AmakuruAmakuru ashushye

Igihe uwikingije amara yitwa ko yakingiwe byuzuye cyatangiye gusubirwamo

Mu gihe gito kiri imbere, kuba warahawe inkingo ebyiri za COVID-19 aho zateganyijwe cyangwa rumwe rwa Johnson & Johnson ntibizaba bigihagije ngo witwe ko wakingiwe byuzuye nk’uko bimeze ubu.

Guverinoma ya Singapore yamaze kwemeza ko guhera ku wa 14 Gashyantare 2022, abaturage bazatakaza uburenganzira bwo kwitwa ko bakingiwe byuzuye nibaba batarafata urukingo rumaze kumenyekana nk’urwo gushimangira cyangwa ‘booster shot’ mu Cyongereza.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yasohoye kuri uyu wa Gatatu yagize iti “Abantu bose bafite imyaka 18 kuzamura basoje gahunda isanzwe yo kwikingiza, bakwiye kwihutira guhabwa urukingo rushimangira rwo mu bwoko bwa mRNA bitarenze iminsi 270, nyuma yo guhabwa urukingo rwa nyuma muri gahunda y’ibanze y’ikingira.”

Ni ukuvuga umuntu wese umaze amezi icyenda ahawe urukingo rwa kabiri.

Bivuze ko abazaba batarishimangiza, bazatakaza kwitwa ko bakingiwe byuzuye kimwe n’ubundi burenganzira bijyana.

Si ho ha mbere. Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi iheruka gutangaza ko yemeje amabwiriza ateganya ko Icyemezo gihamya ko umuntu yakingiwe covid-19 kizajya kimara iminsi 270, ni ukuvuga amezi icyenda.

Yatangaje ko icyo cyemezo gihura n’uburyo Ikigo cy’u Burayi Gishinzwe Kurwanya no Gukumira Ibyorezo cyateganyijwe ko abantu bemerewe guhabwa urukingo rushimangira nyuma y’amezi atandatu bakingiwe byuzuye.

Iti “Icyo cyemezo kizagumana agaciro mu kindi gihe cy’inyongera cy’amezi atatu yiyongera kuri yayandi atandatu, kugira ngo gahunda y’ikingira mu gihugu inoze gahunda zayo maze abaturage babone urukingo rushimangira.”

Ni gahunda izatangira ku 1 Gashyantare 2022.

Mu bindi bice, guhera mu Ukwakira 2020 Leta za Israel na Bahrain zemeje ko abaturage batarafata urukingo rushimangira bagiye gutakaza uburenganzira baheshwaga no kwikingiza kubera ko banze gufata urukingo rwa gatatu (cyangwa rwa kabiri ku bakingiwe J&J).

Nko muri Israel, umuntu wakingiwe byuzuye ni we wemererwa kwinira muri hotel, resitora n’ahandi henshi abantu bahurira bari hamwe, imbere mu nyubako.

No mu Rwanda, ubu mbere yo kujya mu kabari, mu isoko, mu modoka rusange, ubu ni ukugaragaza ko wakingiwe.

Kugira ngo ibigenzure, Leta ya Israel yashyizweho icyo yise ‘green pass’ gitambutsa abo bantu ku nyubako umuntu asabwa kugaragaza ko yakingiwe, igahabwa gusa abikingije byuzuye cyangwa bakirutse COVID-19 nubwo bo hiyongeraho amabwiriza yihariye.

Nyamara guhera ku wa 3 Ukwakira, Leta yemeje ko iyo ‘green pass’ izajya imara amezi atandatu gusa nyuma yo guhabwa urukingo rwa kabiri.

Bivuze ko ayo mezi nashira umuntu ntahabwe urukingo rwa gatatu, azafatwa nk’utarakingiwe byuzuye atangire gukumirwa.

Israel ubu ikataje mu gukingira kuko igeze ku rukingo rwa kane rwa COVID-19.

Leta zunze ubumwe za Amerika na yo iheruka gutangaza ko mu gihe kiri imbere igisobanuro cy’umuntu wakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye kizahinduka.

Kugeza ubu 87% by’abatuye Singapore bahawe inkingo ebyiri, naho 42% bahawe inkingo zishimangira.

Urukingo rushimangira barimo kuruha abantu bafite imyaka 18 kuzamura, kandi bamaze amezi atanu bahawe urukingo rwa kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger