AmakuruImikino

Igihe Eden Hazard azerekanirwaho nk’umukinnyi wa Real Madrid cyamenyekanye

Eden Hazard azerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid nyuma y’umukino wa nyuma wa Europa League Chelsea izahuriramo na Arsenal ku wa 26 z’uku kwezi, nk’uko amakuru aturuka mu Bufaransa abitangaza.

Real Madrid yifuje gutanga angana na miliyoni 100 z’ama-Euros kuri uyu musore muri uyu mwaka wose w’imikino, gusa birangira binaniranye. Magingo aya amakuru avuga ko Real yamaze kumvikana byose na Chelsea kugira ngo uyu musore ukomoka mu Bubiligi azayerekezemo kuri miliyoni 86 z’ama-Pounds.

Hazard yatije umurindi amakuru yavugaga ko ashobora gusanga Zinedine Zidane muri Real Madrid, ubwo yangaga kongera amasezerano muri Chelsea.

Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyavuze ko Chelsea na Real Madrid zumvikanye kuri Hazard mu byumweru bishize, gusa bikazatangazwa mu ruhame ubwo Chelsea izaba irangije umwaka wayo w’imikino mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bivuze ko ari nyuma y’itariki ya 29 Gicurasi, nyuma y’umukino wa nyuma wa Europa league izahuriramo na Arsenal i Baku muri  Azerbaijan.

Eden Hazard ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Chelsea kuva yayigeramo muri 2012 avuye muri Lille yo mu Bufaransa.

By’umwihariko muri shampiyona y’Abongereza yashojwe ejo hashize, yashoboye gutsindamo ibitego 16 mu mikino 37 yakinnye. Ikindi kandi yatanze imipira 15 yavuyemo ibitego, ayihemberwa nk’umukinnyi mwiza wakinishije bagenzi be muri Premier league.

Ni igihembo yashyikirijwe nyuma y’umukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona Chelsea yanganyijemo na Leicester City 0-0.

Nyuma y’uyu mukino, Hazard yabwiye itangazamakuru ko yagejeje kuri Chelsea iifuzo cye cyo kuyivamo, gusa akaba ategereje umwanzuro wayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger