AmakuruIkoranabuhanga

Igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kigiye kuvugururwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kiri gukora ibishoboka kugira ngo ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi bivugururwe, aho byitezwe ko bizagabanuka cyane cyane ku nganda.

Iryo gabanuka ry’ibiciro ryari riteganyijwe gutangirana na Gicurasi 2018 ariko riza kwimurirwa mu mezi ari imbere nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent.

Aganira na The New Times yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka kugira ngo rugire umuriro w’amashanyarazi uhagije, aho bizatuma inganda zizawubonera ku giciro giciriritse.

Yagize ati “Mu gihe gishize ntabwo umuriro wari uhagije ni yo mpamvu twakoze ibishoboka byoze kugira ngo wiyongere. Turashaka ko abawukoresha bahendukirwa cyane cyane abanyenganda, ibyo ni bimwe mu bigize amavugururwa ari gukorwa.”

Yavuze ko bamaze no gukora inyigo basanga kugabanya igiciro cy’amashanyarazi ku banyenganda ari ikintu gishoboka.  Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, yavuze ko bateganya kugabanya ibikomoka kuri peteroli byakoreshwanga mu itunganywa ry’amashanyarazi, aho bizatuma n’igiciro ku bakoresha umuriro kigabanuka.
Yavuze ko mu mwaka wa 2020 nta ruganda rw’amashanyarazi ruzaba rugikoresha ibikomoka kuri peteroli, aho bazaba barubatse izikoresha amashanyarazi.

Yavuze ko kandi banatangiye gukemura ibibazo by’umuriro wapfaga ubusa kubera imiyoboro itari imeze neza ndetse n’abawibaga.

Yanasobanuye ko gutinda kuvugurura ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi byanatewe no kuba umwaka ushize haravuye izuba ryinshi amazi akagabanuka, bikagira ingaruka ku ngomero zitanga amashanyarazi.
Kugeza ubu REG iri mu biganiro n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe inzego zizagabanyirizwa ibiciro ariko Ron Weiss yagaragaje ko bitapfa guhita bigabanuka cyane, bizajya bigenda bihinduka bitewe n’uko ingufu ziyongereye. Guhera muri Mutarama 2017 inganda nini zishyura amafaranga 83 kuri kilowati, iziciriritse zishyura 90 Frw na ho intoya zikishyura 126 Frw kuri kilowati.

Mu mpera za Mata 2018, abashoramari bo mu Ntara y’Amajyepfo bagaragaje ko ikibazo cy’igiciro cy’umuriro ari ingutu kuri bo. Kayitesi Immaculée wo mu Karere ka Nyanza yagize ati “Mfite uruganda rukora Yaourt n’amata y’ikivuguto rwitwa ‘Zirakamwa Meza Nyanza Dairy’. Turagira ngo mudukorere ubuvugizi kuko igiciro cy’amashanyarazi n’icy’amazi ugereranyije n’ibihugu duturanye usanga icyacu kiri hejuru, bigatuma ibikorerwa mu nganda zacu bihenda, ntibibashe guhangana ku isoko ryo mu gace u Rwanda rurimo.”

Yakomeje agaragaza ko hari inganda nini zigabanyirizwa igiciro cy’amashanyarazi n’amazi ariko na bwo ugasanga bigihenze ugereranyije no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwakubye inshuro zirenze ebyiri ingufu z’amashanyarazi kandi hakaba hari indi mishinga iri gukorwa ku buryo mu myaka iri imbere izongeraho Megawati 354 ku ngufu zisanzwe mu gihugu.
Biteganyijwe ko biratarenze mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, aho kuri ubu abayafite babarirwa hejuru gato ya 40%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger