AmakuruUtuntu Nutundi

Ifoto y’igi yaciye agahigo kuri Instagram

Ifoto y’igi risanzwe ry’inkoko,yaciye agahigo ku rubuga rwa Instagram ko kuba ifoto ya mbere ikunzwe cyane kurusha izindi (Liked), nyuma yo gushyirwa kuri Konti yiswe Word Record Egg ikoreshwa n’umukobwa uzwi ku izina rya Kylie Jenner.

Iyi foto yashyizwe kuri iyi konte iherekejwe n’ijambo rishishikariza abakurikira uru rubuga kwemeza kuri “Like” kugira ngo babashe guca agahigo ko kugeza kuri miliyoni 18 z’abantu barikunze.

Isaha ku y’indi abantu bakomejwe gutungurwa no kubona abakunda iyi foto y’iri gi bakomeje kwiyongera mu buryo butangaje kugeza naho miliyoni 18 zateganwaga kugerwaho, zarenze kugeza bageze kuri miliyoni 38,162,329likes na comments 1,673,381.

https://www.instagram.com/p/BsOGulcndj-/?utm_source=ig_embed

Ubwiyongere bw’uyu mubare bwatumye iri gi riba ifoto iciye agahigo kadasanzwe ko gukundwa na benshi kuri Instagram.

Kylie Jenner yashyizeho (post) iyi foto asa n’ufite agahigo ko guhirika utundi duhigo twaciwe n’andi mafoto atandukanye yagiye ashyirwa kuri uru rubuga nayo agakundwa n’abatari bake.

Iyi foto yapostinzwe taliki ya 4 Mutarama 2019, iza ikuraho ifoto Kylie Jenner yaherukaga gupostinga taliki ya 6 Gashyantare 2018,agaragaza umwana wa Stormi Webster wari wavutse ikundwa na miliyoni 18,471,731likes.

https://www.instagram.com/p/Be3rTNplCHf/?utm_source=ig_embed

Ni ukuvuga ko iyi foto y’uyu mwana ariyo yaherukaga kugerwaho n’abantu benshi, kuri iyi nshuro ikaba yasimbuwe n’igi riyirusha abarenga miliyoni 20.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger