AmakuruImyidagaduro

Ifoto ya Zari Hassan yambaye imisego yazuye akaboze ko kuba yaranze gufasha Uganda

Zari Hassan, umuherwekazi ukomoka muri Uganda wibera muri Afurika y’Epfo mu minsi ishize yabajijwe impamvu atarimo gufasa abaturage ba Uganda muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19, akaba bwirako nawe afite ibyo ari kwitaho ,kuri ubu yongeye kwibazwaho byinshi nyuma y’ifoto yashyize kuri Instagram.

Nyuma y’ifoto uy’umuherwekazi usanzwe wiyita The Boss Laddy yashyize kumbuga nkoranyambaga yambaye imisego gusa ari kumwe n’umwana we Tiffah yabyaranye na Diamond, ntibyakiriwe neza n’abagande n’umuhanzikazi w’umugande, Full Figure, wamusabye kureka ibidafite umumaro agafasha Uganda muri ibi bihe.

Muri iyi minsi kwambara imisego y’igitanda imwe abantu bisegura, birasa n’ibigezweho muri ibi bihe ku mbuga nkoranyambaga aho ibyamamare byabifashe nk’uburyo bwo kwerekana imideli bagasangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Zari umwe mubagore bakunzwe na benshi banafatwa nkabafite agatubitse mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, nyuma yo gushyira iriya foto kuri instagram ibi byarakaje umuhanzikazi w’umugande Jennifer Full Figure amubaza icyo abaturage ba Uganda bazungukira muri iyi myitwarire ye yo kwambara imisego muri iki gih.
Yamusabye gukora igikwiye akaba yagira ubufasha atanga ku gihugu cye cyugarijwe na COVID-19.

Yagize ati“ubuse abanya-Uganda ibi birabirya? Kora igikenewe byibuze utange imifuka 50 y’ibishyimbo, bagenzi ba we barimo gufasha wowe uri muri ayo, gurira abantu ibyo kurya uve muri ayo sibyo abagande bakeneye.”

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko uyu mugore aherutse gutangaza ko atazigera agira inkunga atanga muri iki gihugu bitewe n’uko arimo gufasha umuryango we.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko umwe mu bamukurikira avuze ku ifoto ye yashyize kuri Facebook, amubaza impamvu yirirwa ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ayahinduranya agaragaza uko abayeho muri iki gihe cya COVID-19 kandi yakabaye afasha abaturage ba Uganda muri iki gihe cy’icyorezo kuko bamwe badafite ibyo kurya cyane ko afite ubwo bushobozi.

Zari ngo nawe ahangayikishijwe no kwita ku muryango we

Zari yahise amusubiza ko yagakozwe n’isoni kumubaza icyo kibazo kuko na we arimo aragorwa no kwita ku muryango w’abana 5 wenyine.

Fill Figure wababajwe n’ibikorwa by a Zari muri iki gihe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger