AmakuruImyidagaduro

Icyongereza cya Safi cyatumye abamukurikira bamuha urw’amenyo

Niyibikora Safi uri gukora uko ashoboye ngo yubake izina rye muri muzika nyarwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga nyuma yo gutandukana n’itsinda yahozemo rya Urban Boyz, bitewe n’amagambo y’icyongereza kitumvikana (arimo amakosa )yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram  yatumye bamwe bamukwena bamusaba guhindura ibyo yanditse.

Bamwe mubakurikira uyu muhanzi kuri Instageram bari na Miss Gisabo bahise basaba Safi Madiba guhindura ibyo yanditse  ko birimo amakosa cyane adakwiriye ku jya ahantu nkahariya.Icyakora uyu muhanzi nawe yahise abyumva vuba ahindura amakosa yakoze.

Mu buzima busanzwe abantu ntibumva kimwe ibintu hari abafashe ibyo Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Gisabo yakoze   nko kwiyemera ko azi urwo rurimi mpuzamahanga bo bakumva ko yari kubimubwira imbere mugikari (Inbox) aho kubivugira kumugaragaro(muruhame) nka kuriya. Gusa hari nabakunze ibyo Miss Gisabo yakoze baseka cyane.

Amagambo Safi Madiba yari yanditse yavugaga ati ” I AM BLESSED ( bishatse kuvuga ko ari umunyamugisha ), CHOOSED ( aha yashakaga kuvuga ‘Chosen’ tugenekereje mu kinyarwanda yashakaga kuvuga ko yatoranyijwe) , “ACCEPTED ( Bishatse kuvuga ko yakiriwe), REDEEMED ( bisahatse kuvuga koyavuye ahabi akajya aheza) , FORGIVED [ aha yashakaga kwandika  ngo ‘Forgiven’,  bishatse kuvuga ko yababariwe”

Abakuri kirira uyu muhanzi ni uku bagiye basubirikanya nkuko muragenda mubibona mu mafoto ari hasi.

UWASEHIRWA Honorine  uzwi nka Miss Gisabo  yanditse mu cyongereza agira ati “Safi Madiba Please edit your caption .it is chosen not choosed , it is forgiven and not forgived” mu kinyarwanda bishatse kuvuga ” Safi Madiba Mbabarira ukosore amagambo asobanura ifoto (Caption), bavuga Chosen ntibavuga Choosed, bakavuga Forgiven ntibavuga Forgived.”

Uwitwa Christian  Acter we yaje yemeza ko ibyo Miss Gisabo avuze ari ukuri “True”

Uwitwa hugues8060 we yagize ati “Uru ni uruhe rurimi wanditse? Chooed, forgived?”

Uwitwa Elijax Masengesho Madiba wasubizaga Miss Igisabo, nawe yagize ati   Arko wumvise icyo yashakaga kuvuga. reka rero kwigira umukobwa wa queen Elizabeth nawe ushobora kuba uri barafinda muri English stop kwigira umunyabwenge 2.”

Uwitwa Dafyprovy250 nawe yaze asubiza Gisabo agira ati “Gukosora umuntu ni byiza ariko muruhame sibyo , kndi icyongereza sirwo rurimi rwacu kuko buriya no mukinyarwanda turibeshya rimwe na rimwe ”

Burya iyo umuntu atazi ururimi agakora amakosa yemera gukosorwa ku makosa yakoze ari nabyo  byatuma arushaho kumenya urwo rurimi ruba rutari kavukire, Safi nawe akimara kubona ko harimo amakosa koko yahise akosora ibyo yari yanditse na comment zari ziriho arazisiba , ashyiraho ibishya.

Aba nibamwe bagiye basubiza Safi Madiba kubyo yari yanditse
Bamwe bavugaga ko icyambere ari ubutumwa cyangwa icyo yashatse  kuvuga
Amagambo Safi yari yanditse arimo amakosa ashingiye ku itondaguranshinga
Miss Gisabo yahise akosora uyu muhanzi
Safi Madiba yahise akosora
Nyuma yibyo byose Safi Madiba ibi nibyo yahise ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram
Twitter
WhatsApp
FbMessenger