AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Icyoba ni cyose kuri Kayumba Nyamwasa uheruka kumenerwa amabanga

Umwe mu ncuti z’akadasohoka za Kayumba Nyamwasa yahishuye ko uyu munyarwanda wahungiye muri Afurika y’Epfo yariye Ubunani nabi, nyuma ya raporo yasohowe n’inzobere z’umuryango w’abibumbye zikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga imigambi mibisha yose afitiye u Rwanda.

Iyi raporo yasohotse ku wa 31 Ukuboza 2018, ivuga ko Kayumba Nyamwasa akuriye umutwe w’inyeshyamba za P5 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ugambiriye ngo kuza kubohoza u Rwanda. Izi nyeshyamba za P5 zihuriwemo n’indi mitwe ya Politiki itanu irwanya leta y’u Rwanda; irimo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), the Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), the People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), the Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na the Rwanda National Congress (RNC).

Amakuru ari muri iyi raporo avuga ko iyi mitwe yose yibumbiye muri P5 ihabwa ibyangombwa byose nkenerwa na leta y’u Burundi.

Izi nzobere zigitangaza ariya makuru nibwo bwa mbere yari amenyekanye mu ruhame, kuko ubundi yari ibanga hagati ya Kayumba na za leta zo mu karere k’ibiyaga bigari zimushyigikiye.

Raporo ya l’ONU ishyira hanze amabanga yose ya P5, haba ibikorwa byayo, imihanda ikoresha, imyitozo ikora ndetse n’inkunga ihabwa.

Birashoboka ko aya makuru ari yo yatumye Nyamwasa agira ubwoba bwinshi nk’uko iriya ncuti ye yabishyize ahagaragara. Muri ubu bwoba bwose, ngo Nyamwasa yahurije hamwe abambari be kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo byatuma bacika ibihano by’umuryango w’abibumbye.

Mu rwego rwo kuyobya uburari, ngo Kayumba yatumijeho byihuse Kennedy Gihana usanzwe ari umwungiriza we cyo kimwe na David Himbara ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Tribert Rujugiro usanzwe atera inkunga RNC, kugira ngo bakoreshe ubushobozi bwose bafite mu rwego rwo gutesha agaciro ibyo iriya raporo ivuga.

Inzira yihutirwa bagombaga kwifashisha ni itangazamakuru.

Aba bagabo bombi ngo bagombaga guhakana bivuye inyuma ko Kayumba atigeze akandagira i Congo aho P5 ifite ibirindiro, ko nta mutwe w’ingabo afite ahantu aho ari ho hose, ndetse yewe ko ntacyo azi ku byerekeye ishingwa rya P5.

Byongeye bagombaga guhakana ko Nyamwasa nta muntu n’umwe azi mu baha imyitozo abarwanyi ba P5; hagati ya Col. Shyaka Nyamusaraba, Maj. Habib Mudhathiru, Capt. Sibomana “Sibo” Charles, n’abandi.

Muri rusange bagombaga guhakana amakuru yose ari muri iriya raporo ya l’ONU arimo n’uko u Burundi butera inkunga P5.

Aba bagabo bahise bayoboka ibinyamakuru byiganjemo ibyo muri Afurika y’Epfo; harimo ikitwa The Daily Maverick (Iki kinyamakuru cyo gisanzwe kinakorera mu kwaha kwa RNC) ndetse n’ikindi cyitwa SowetanLIVE. Ibi binyamakuru byombi byahawe inshingano Gihana.

Himbara na we ntiyicaye kuko yafashe inzira ijya Amerika na Canada mu rwego rwo guha ruswa ibinyamakuru byaho ngo birenganure Kayumba.

Cyakora n’ubwo izi nzira zose zakoreshejwe, ibyinshi muri ibi binyamakuru ntibyigeze bibanira aba bagabo kuko mu nkuru byandikaga byishyiriragamo ingingo zikubiye muri ya raporo y’umuryango w’abibumbye.

Nyuma yo kubona ko aho bapfundaga imitwe hahiye, Himbara na mugenzi we bahisemo kwifashisha imbuga nkoranyambaga bakoresha na byo biba iby’ubusa.

Nyuma Himbara yagiriye Kayumba inama ya nyuma yuko agomba kwiyambaza incuti ze zo muri Afurika kugira ngo zimurwaneho.

Bwana Kayumba ntiyigeze ata mu gutwi iby’iyi nama, ahubwo ngo yakomeje guhatiriza avuga ko itangazamakuru ari yo nzira ishoboka yo kubakiza, ngo kuko ryanabarwanyeho muri 2010 kuri raporo yenda gusa n’iriya yo ku wa 31 Ukuboza 2018.

Iyi raporo yo muri 2010 yashinjaga Nyawasa na Patrick Karegeye kugirana imikoranire na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Ibibazo Kayumba Nyamwasa ashobora kugira ni ibihe?

Iriya raporo ya l’ONU ya 2018 isaba leta ya Afurika y’Epfo guha umuryango w’abibumbye ubufasha bwerekeye ibikorwa bigayitse bwa Kayumba Nyamwasa.

Hari kandi n’ibimenyetso byerekana ko leta ya Afurika y’Epfo yiteguye gukoranira hafi na l’ONU ku kibazo cy’uyu mugabo wahunze u Rwanda.

Muri rusange Bwana Nyamwasa arasa n’ufungiwe hagati y’urutare. Nawe se ko iki ari cyo gihugu cyamubaye hafi kuva yahunga u Rwanda, niba na cyo kiteguye kumurwanya arahungira he? Cyakora ashobora kujya i Bujumbura da!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger