AmakuruUbuzimaUtuntu Nutundi

Icyo wamenya ku ndwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso; umwicanyi ucecetse uhitana benshi ku Isi

Nk’uko bigaragazwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ku Isi, WHO, umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) ni imwe mu ndwara zica abantu buhoro buhoro kandi zigahitana benshi mu kinyejana cya 21 ndetse ni imwe mu ndwara zihangayikisahije ubuzima bwa muntu ku Isi muri rusange.

WHO itangaza ko abantu barenga miliyari 1.13 ku Isi bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi ko 1 muri 5 azahazwa nawo. Umuvuduko ukabije w’amaraso ni intandaro y’indwara zitandura nk’iy’umutima, impyiko, umwijima, ubuhumyi, stroke, guhagarara k’umutima ndetse n’impfu zitunguranye, ikaba ariyo mpamvu bawita “Silent Killer” bisobanuye umwicanyi wa bucece.

Ku isi abantu bahitanywa n’umuvuduko ukabije w’amaraso bageze kuri miliyoni 7.5 aho wihariye 12.8% by’abantu bapfa buri mwaka, abanda bagera kuri miliyoni 57 babana n’ubumuga batewe n’ingaruka zawo. Imibare igaragazwa na WHO Ivuga ko abibasirwa n’umuvuduko w’amaraso aria bantu bafite imyaka iri hejuru ya 25 y’amavuko.

Umuganda mu w’indwara zifata mu mubiri impere mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe Maj Dr Sugira Vincent abinyujije ku rubuga rw’ibi bitaro yasobanuye ko ubundi bigoye kumenya ko ufite umuvuduko w’amaraso anavuga ko uretse kugira umuvuduko ukabije w’amaraso habaho n’umuvuduko mukeya wayo.

Muganga akomeza avuga ko bitewe n’imyitwarire itandukanye nko kugira umubyibuho ukabije, kunywa inzoga n’itabi, kudakora siporo n’ibindi abantu benshi bisanga bafite umuvuduko w’amaraso ukabije bityo akaba atanga inama y’uko bagana abaganga bakabasuzuma.

Mu busanzwe igipimo fatizo cyerekana ko uri muzima ni umubare wo hejuru (systolic) mu ndimi z’amahanga mm Hg 120 n’umubare wo hasi witwa Diastolic mm Hg 80. Iyo ugize ibipimo biri hejuru cyangwa munsi uba ufite umuvuduko w’Amaraso.

Ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara,CDC, kubufatanye na WHO batangije umuryango ushinzwe kurwanya indwara z’umutima, GHI, muri 2016, aho bafite intego yo kugabanya ubwiyongere bw’iy’indwara ku kigero cya 25% muri 2025.

WHO, ivuga ko umuvuduko w’amaraso uvurwa, ugakira cyane iyo umuntu ahinduye imyitwarire, nko kwirinda kunywa inzoga n’itabi, kwirinda kurya umunyu mwinshi ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri no kunywa amazi ahagije kenshi.

Buri wese arashishikarizwa kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze kugira ngo babashe kwirinda gutungurwa n’iyi ndwara bamwe bikaba byabaviramo gutakaza ubuzima.

Gusa hakenewe uruhare rwa buri wese, leta, abikorera, abaganga n’indi miryango kugira ngo barandure burundu iyi ndwara.

Ya nd its we na Nizeyimana JMV

Twitter
WhatsApp
FbMessenger