AmakuruAmakuru ashushye

Icyo u Rwanda ruvuga ku rukingo rwa Malaria rwemejwe ku mugabane wa Afurika gusa

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ONU/UN rishinzwe kwita ku buzima ku Isi, OMS/WHO, mu minsi ishize riherutse kwemeza ikoreshwa ry’urukingo rwa Malaria bise Mosquirix, rwatangiye kugeragezwa mu 2019 ku bana 800,000 muri Ghana, Kenya na Malawi.

WHO ivuga ko malaria ari indwara ikizahaje Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho mu 2019 gusa yishe abana 260,000 batarengeje imyaka itanu.

Uru rukingo rwemejwe ku wa Gatatu taliki ya 6 Ukwakira 2021 rusanze u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu rugamba rwo guhangana na malariya, kuko imibare yakusanyijwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwaye Malariya mu Rwanda bavuye kuri miliyoni 3.6 babaruwe mu mwaka wa 2019 bakagera kuri miliyoni 1.8 mu 2020, na ho abishwe n’icyo cyorezo bava kuri 218 bagera ku 148.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko mu 2020 – 2021 malaria yishe abantu 96 bavuye ku 167 mu 2019 – 2020, naho abayirwara ku mwaka bari hejuru ya miliyoni imwe.

Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami ryo kurwanya malaria avuga ko uru rukingo “ruzafasha ibihugu byinshi n’u Rwanda rurimo”.

“Kuba tubonye indi ntwaro y’urukingo yunganira izisanzwe ziriho, ni inkuru nziza muri rusange no ku Rwanda by’umwihgariko nk’igihugu kirimo malaria nyinshi.”

Dr Mbituyumuremyi akomeza avuga ko igihe bizashoboka ko u Rwanda rwakira uru rukingo biteguye kuba barukoresha.

Iyemezwa ry’uru rukingo ni inkuru kandi ikomeje kwakirwa neza ku bantu benshi, by’umwihariko abatuye mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika ukunze kwibasirwa cyane n’iki cyorezo cyahitanye abasaga miliyoni 7.6 mu mwaka wa 2020.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yabwiye itangazamakuru ko iyi ntambwe itewe mu buvuzi ishimishije cyane.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi malariya ni icyorezo gifata kikanica abantu benshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, by’umwihariko abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu. Uru rukingo rumaze igihe rukorwaho ubushakahsatsi, kandi twizera ko umusaruro bwatanze uzagira agaciro gakomeye mu guhashya malariya. ”

Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’umusaruro wa gahunda y’igerageza ryakorewe mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Hamaze gutangwa inkingo zigera kuri miliyoni 2.4, kuko abahanga bagaragaza ko uru rukingo rukora neza ari uko umuntu amaze guhabwa inkingo enye za RTS,S.

Dr Tedros yagize ati: “Urukingo rw’abana rumaze igihe kinini rutegerejwe ni intambwe ikomeye itewe mu rwego rwa Siyansi, ku buzima bw’abana ndetse no mu guhangana na malariya. Kongera urukingo ku zindi ngamba zihari zo guhangana na Malariya bizatabara ubuzima bw’ibihumbi by’abana buri mwaka. ”

OMS igaragaza ko gutanga uru rukingo byihutirwa cyane kuko nko mu mwaka wa 2019 habaruwe uburwayi miliyoni 229 bwa malariya, mu gihe iyo ndwara ihitana abantu 400 000 buri mwaka.

Hejuru ya 90% by’imfu za malariya zibarurwa muri Afurika, benshi bakaba ari abana bato, basaga 265 000.

RTS,S ni rwo rukingo rwa mbere ndetse kugeza ubu ni rwo rwonyine rwatanze icyizere ko rushobora kugabanya malariya mu bana, harimo na malariya y’igikatu.

Bivugwa ko urukingo rwa RTS,S rumaze igihe kinini rukorwaho ubushakashatsi kuko rwatangiye gukorwa mu mwaka 1987 n’abahanga bakoraga muri laboratwari z’Ikigo SmithKline Beecham Biologicals, ubu ni GlaxoSmithKline Vaccines.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger