AmakuruImyidagaduro

Icyo Safi yumva yahombye kuba atazataha ubukwe bwa Humble Jizzo basangiye byinshi bakivuga rumwe

Safi yagize icyo avuga ndetse n’uko yiyumva kuba Humble Jizzo ataramutumiye mu bukwe bwe avuga ko batigeze baba inshuti kandi nyamara barabanye igihe kirekire mu itsinda rya Urban Boys yewe no mu bukwe bwa Safi, Humble Jizzo akaba ari we wari umugaragiye.

Safi na Humble Jizzo babanye igihe kirekire ari inshuti zakadasohoka ubwo bose na Nizzo bari bakiri mu itsinda rya Urban Boys, Safi nyuma yo gukorana ubukwe na Niyonizera Judith yahise ava muri Urban Boys atangira muzika nk’umuhanzi ku giti cye, kuva icyo gihe batangiye kurebana ay’ingwe.

Mu minsi ishize, Humble Jizzo urimbanyije imyiteguro y’ubukwe bwe na Amy Alexandria Blauman buzaba tariki ya 24 Ugushyingo 2018, yumvikanye avuga ko atigezze atumira Safi Madiba mu bukwe bwe kuko ngo batari inshuti.

Safi Madiba ahamya ko gutaha ubukwe bwa Humble Jizzo yumva ntacyo azahomba ndetse nta kizabubuza gutaha.

Ati “Umuntu utari inshuti yawe ntabwo wamufata ngo akwambarire […] Icyo nkeka ni uko tumaze icyo gihe cyose tutavugana, burya iyo umuntu mutavugana ntabwo muba muri inshuti.”

Safi Madiba ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane, ahamya ko hashize igihe kigera ku mwaka atavugana na Humble Jizzo bityo ko umuntu mutavugana burya aba atari inshuti yawe. Ariko kandi we akanavuga ko nta rwango ruri  hagati yabo kuko bapfuye ubushabitsi (Business) na ho mu buzima busanzwe ngo ntacyo bapfuye.

Ubu bukwe bwa Humble Jizzo buzabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu tariki ya 24 Ugushyingo 2018, Urugo rushya rwabo ruri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo. Kugeza ubu abo mu muryango w’umugore we batangiye kugera i Kigali baje kureba ibirori by’umukobwa wabo.

Safi ngo amaze umwaka atavugana na Humble Jizzo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger