AmakuruImyidagaduro

Icyo Riderman avuga ku cyemezo cyo kuba agiye gusezera mu muziki

Umuraperi Riderman umaze igihe kitari gito akora umuziki yashimangiye ko habura imyaka ibiri agasoza urugendo rwe rwa muzika  yatangiye mu myaka  irenga 12 ishize.

Uyu muraperi uvuga ko amaze no gukora Album zigera ku icumi, mu kiganiro  yagiranye na radio Isango Star, nyuma yo kubitekerezaho igihe kinini yavuze ko agishikamye ku cyemezo cye  yavuze umwaka ushize  cyo gusezera mu muziki .

Yagize ati “Narabibabwiye mu myaka ishize. Nababwiye y’uko ari imyaka itatu hamaze gushira umwe hasigaye ibiri. Ariko muri iyo myaka ibiri igihari mwihangane mbahereze imirongo myinshi,..N’ibyo twashaje. Mu myaka ibiri nzaba ngiye kugira imyaka 35 ,…”

Riderman akomeza avuga ko igihe kigeze  ngo barekere  ikibuga abajene / abahanzi bakizamuka dore ko basigaye baza ari benshi uko umuziki nyarwanda ugenda waguka bitandukanye na mbere .

Ati “Ariko nane ku rundi ruhande hari abajeni bari kuza tugomba guhereza umwanya kugira ngo bakore umuziki nabo.”

Uyu muraperi umaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda  yanavuze ko atagiye kuva mu muziki kubera ko atawukunze cyangwa se ananiwe.

“Ntabwo ngiye kuva mu muziki kuko ntawukunze icyo ng’icyo cyumvikane, Singiye kuva mu muziki kuko ntawukunze, singiye kuva mu muziki kubera y’uko ntashoboye kuwukora cyangwa se ibindi bintu nk’ibyo ng’ibyo. Ahubwo n’uko ntangira umuziki hari igihe nari narihaye mvuga nti nzakora umuziki igihe runaka. So icyo gihe rero kizaba cyageze. Imyaka igeze muri cumi n’itanu ukora umuziki, icyo gihe wenda nzaruhuka,..”

Riderman ntiyigeze avuga  igikorwa azinjiramo nyuma yo gusoza urugendo rwe rwa muzika , yavuze ko nawe ubwe azakimenya nyuma yicyo gihe yihaye. ati “Simbizi, nshobora kuzagenda nkorora nkajya ntorora inka n’inywera amata. Nkajya mpinga ibishyimbo mukajya muza nkabacuruzaho inyanya,..”

Twabibutsa ko  umwaka ushize wa 2017 ari bwo bwa mbere Riderman yatangaje y’uko yitegura kureka umuziki. avuga ko 2020 ari umwaka yagennye wo gusezera ku muziki amazemo imyaka imyaka myinshi.

Riderman yashimangiye ko habura imyaka ibiri agasoza urugendo rwe rwa muzika

Riderman kuri ubu afite indirimbo nshyashya  aherutse gushyira hanze afatanyije na Bruce Melodie  bise ‘Ikinyarwanda’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger