Imyidagaduro

Icyo Oda Paccy avuga ku mafoto ye yateje impagarara

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] n’umwe mu bahanzi bamaze gutera imbere mu muziki ndetse ntasiba mu bitangazakuru kubera amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi bakamushinja kutagira umuco no kwiyandarika,uyu muhanzikazi abihakana yivuye inyuma akavuga ko ari akazi .

Izi mpaka zari zimaze iminsi zisa nk’izahosheje ,zongeye kubyutsa umutwe mu ntangiro z’icyumweru gishize bitewe n’amafoto  Oda Paccy yashyize kuri instagram ,yari yiganjemo ayo yambaye umwambaro wa Bikini ndetse n’utundi twenda tugufi, bamwe mu bamukurikira bakavuga ko yibagiwe kwambara ipantaro ,bikaza kuvugwaho byinshi bitandukanye kur’uru rubuga ndetse no mu binyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda.

Mu kiganiro Samedi Detente cyo kuri Radio Rwanda batumiye uyu muhanzikazi bamubaza kuby’aya mafoto usanga benshi batavugaho rumwe, maze uyu muhanzikazi avuga ko abavuga ko yataye umuco atazi aho babikura.

Uyu mukobwa ufite umwana w’umukobwa yabyaranye na Producer  Lick Lick ,yatangaje ko kuba yifotoza kuriya nta kibazo we abibonamo cyane ko akazi akora kamusaba kwifotoza,aha yabajije umunyamakuru ati “ese wowe amafoto yo muri 2009 niyo ugikoresha? ” nanjye rero biriya mbikora mu rwego rwo gukomeza gukora akazi kanjye neza.

Ahawe urugero rwa bamwe mu bahanzikazi bakunda kwambara bikwije kandi bakaba bakundwa n’imbaga nyamwinshi barimo nka Adele , uyu muhanzikazi yatangaje ko buri wese aba afite uburyo akorama akazi ke kandi buri wese mu muziki akaba agira imikorere ye .

Yongeye kwibutsa abantu ko amafoto bavuga ko yifotoje akica umuco yayifotoreje ku bwogero[piscine],yavuze kandi ko umuntu bazahurira mu mujyi kwa Rubangura yambaye kuriya ariwe wazagira ikibazo kuko amafoto yashyize kuri instagram atandukanye na Oda Paccy wo mu buzima busanzwe.

Ifoto ya Oda Paccy yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga

Yagize ati”Buriya rero icyo abantu batazi ni uko Oda Paccy wo mu buzima busanzwe atandukanye n’uwo muri muzika kuko ubusanzwe nd’umwe mu bakobwa bacisha make kandi nkaba nkunda guceceka ,gusa abafite ikibazo cy’ariya mafoto nababwira iki rwose uwo tuzahurira kwa Rubangura nambaye kuriya azantere ibuye.”

Uyu muhanzikazi yongeye kubazwa niba yaba atabera urugero rubi umwana we akaba ashobora kuzakura akunda kwerekana ubwambure ,asubiza ko buri wese agira amahitamo bityo rero atazi icyo umwana we azakura akunda ndetse yongera kumara impungenge ababwira ko kuba yifotoza kuriya atari byo byaba intandaro yo kwiyambika ubusa k’umwana we.

Mbabazi Yessa Linca niwe mwana wa Paccy ,kurubu uyu mwana akaba ari gukabakaba mu myaka irindwi.

Paccy ni umwe mu bahanzi bahatiye igihembo cya Primus Guma Guma y’uyu mwaka  gusa ntiyabasha kugira amahirwe yo kucyegukana kuko yaje ku mwanya wa 6.

Andi mafoto y’uyu muhanzikazi akomeje kuvugisha imbaga ku mbuga zitandukanye.

INDIRIMBO ODDA PACCY AHERUKAA GUSHYIRA AHAGARAGARA YISE NO BODY

Twitter
WhatsApp
FbMessenger