AmakuruImyidagaduro

Icyo Miss Iradukunda Liliane yakuye muri Miss World 2018

Nubwo ategukanye ikamba ndetse ntagihembo yekuye mu irushanwa rya Miss World 2018, Miss  Iradukunda Liliane avuga ko hari byinshi yigiye muri iri rushanwa bizakomeza kumufasha no mu buzima busanzwe.

Miss Iradukunda Liliane yageze i Kigali mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 13 Ukuboza 2018. Akaba  yari amaze ukwezi mu Mujyi wa Sanya mu gihugu cy’Ubushinwa mu irushanwa  rya Miss World yari ahuriyemo n’abakobwa 120.

Iradukunda Liliane avuga uko yabonye iri rushwana yagize ati “Iyo ugiye mu irushanwa  ry’ubwiza nkaririya ku rwego rw’Isi hari byinshi wiga unabonamo, muri Miss World icyo nabonye cyo uyigereranyije na Miss Rwanda ntatandukaniro rinini rihari ,kuko ibyo dukora , ibyo dukurikiza byose bisa nibyo bakurikiza.”

“Ni irushanwa  nari nitabiriye kandi umuntu wari kwegukana ikamba  ni umwe , ntabwo nabashije kuba nakegukana ikamba ariko kuri njyewe hari byinshi nize, hari ubunararibonye nakuyeyo , ntabwo nabyita ko natsinzwe  ahubwo narize. Bagiye niga ibintu byo mu bihugu bitandukanye, kuko twari abakobwa bo mu bihugu bigiye bitandukanye. Hari ibyo ntari nzi muri Miss World namenye.” ”

Liliane avuga ko kuri we ntambogamizi yagize zari kumbuza ikamba gusa yemeza ko nawe byashobokaga ko yaryegukana kuko ntabidasanzwe iri rushanwa rikora bidakorwa muri Miss Rwanda  yanyuzemo.

Miss Iradukunda Liliane uri kwitabira amajonjora y’ibanze y’abakobwa  bazahagararira intara zitandukanye z’igihugu hashakishwa uzamusimbura akahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2019. Aragira inama uzahagararira u Rwanda muri Miss World umwaka utaha avuga ko nawe bazamuba hafi cyane bamugira inama zuko yakitwara.

Iradukunda Liliane niwe mukobwa wa gatatu wari uhagarariye u Rwanda muri Miss World aho uyu mwaka ikamba ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Mexique witwa Vanessa Ponce de Leon watsinze abakobwa bagera ku 120 bari bahataniye ikamba ryatanzwe ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 mu Bushinwa.

Miss Iradukunda Liliane i Musanze aho yari yitabiriye igikorwa cyo gushakisha abakobwa bazahagararia intara y’amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019
Twitter
WhatsApp
FbMessenger