Amakuru ashushyePolitiki

Icyo CNLG ivuga k’u Bwongereza bufite 5 bakekwaho Jenoside

Nyuma yaho bigaragarijwe ko mu myaka hafi 6 ishize u Bwongereza bumaze gutanga abarirwa muri miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda ku bagabo 5 bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba igihugu cy’u Bwongereza kugeza mu butabera abo bagabo cyangwa ikabohereza ibihugu byiteguye kubacira imanza.

Abagabo ikinyamakuru The Sun kivuga ko batanzweho ako kayabo kuva batabwa muri yombi muri Gicurasi 2013, ni Dr. Vincent Bajinya ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge b’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayishyira mu bikorwa, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo uko ari 3 bari ba burugumesitiri mu cyahoze ari Gikongoro, ndetse na Celestin Mutabaruka nawe wayoboraga umishinga Crete Zaire Nil.

Iki kinyamakuru kivuga ko ari bo baciye agahigo ko gutangwaho ako kayabo mu gihe gito kandi imanza zabo zitaranatangira kuburanishwa mu mizi, ibintu iki kinyamakuru cyise amahano yo kwangiza imisoro y’abaturage b’u Bwongereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko uretse kuba u Bwongereza ari kimwe mu bihugu bitarashyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside, kinirengagiza nkana ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga, ibintu avuga ko bidakwiye ku gihugu nk’iki.

Cyakora Dr Bizimaba akavuga ko ibi bitaca intege u Rwanda.

Bisobanurwa ko uru rubanza rw’Abanyarwanda batanu bakurikirwanywe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rushobora guca agahigo ko kuba urwa mbere rutwaye amafaranga menshi Leta y’u Bwongereza.

Muri Mata uyu mwaka Polisi y’igihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko iri gukora iperereza ku Banyarwanda batanu bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bahungiye muri iki gihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène
Twitter
WhatsApp
FbMessenger