Icyo Bamporiki uyobora itorero ry’Igihugu avuga Ku gitaramo cyo gusambana cyavugishije benshi

Nyuma y’iminsi mike hadutse inkuru ivuga ku gitaramo cyo gusambana kigiye kubera mu Mujyi wa Kigali, kigatungura abantu benshi, ubu hamaze kwemezwa ko iki gitaramo kitakibaye n’ubwo nta Tangazo rigikumira ryari ryashyirwa ahagaragara.

Hakurikijwe ubusabe bwa benshi babonye ifoto yamamaza iki gitaramo, bagatangira guhuruza basaba inzego zifite ibitaramo mu nshingano ko zakoresha uburyo bwose zigaharika iki gitaramo, umwe yanditse ku rubuga rwa Twitter asaba Bwana Bamporiki Eduard uyobora itorero ry’Igihugu kugihagarika mu maguru mashya.

Uyu wanditse asaba ko iki gitaramo cyiswe “Pussy Party” gihagarikwa mu rwego rwo guha agaciro no gukomera ku muco gakondo w’Abanyarwanda, yagaragaje amazina na numero ya Telefone y’umuntu ufite uruhare mu kugitegura n’ubwo byinshi bigikubiyemo byagizwe ubwiru bukabije.

Yavuze ko urimo kugitegura yitwa TWAGIRAYEZU Innocent ukoresha Telefone (0784443584) ndetse ko n’amatike yatangiye kugurishwa ku muntu wese wifuza kuzacyitabira, uyu muntu yifuje ko hagira igikorwa kigahagarikwa hakiri kare.

Bamporiki Eduard uyobora Itorero ry’Igihugu yasubije avuga ko iki gitaramo kitazaba.

Yagize Ati” Ntabwo kizaba” Rubyiruko u Rwanda ni urwanyu”.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byari byamazwe gushyirwa ahagaragara aho kwinjira yari 30 000 Frw mu myanya isanzwe na 50 000 Frw mu myanya y’icyubahiro, abashinzwe gutegura no gushyira iki gitaramo mu bikorwa bari bavuze ko umuntu uzajya muri iki gitaramo azishima ku buryo burenze ndetse ko n’abakobwa bazasambanywa bahari nta kibazo.

Kugira ngo umenye aho iki gitaramo kizabera ni uko wagombaga kubanza kwishyura, abifuza kucyitabira basabwaga kugura amatike hakirikare kugira atazashira batayabonye kuko imyanya y’abagomba kucyitabira yari ibaze ingana n’abakobwa bazasambanywa.

Gusa hagati aho n’ubwo umubare w’abakobwa bagombaga kuzifashishwa bakira abagabo bishyuye ayabo ungana n’imyanya ihari, n’uwifitiye umukobwa ku giti cye yari yemerewe kujyana nawe akaba ariwe asambana nawe.

Ifoto yamamaza iki gitaramo cyo gusambana
Amatike y’abagombaga kwishyra 30 asa ubururu
Amatike y’abagombaga kwishyura 50

Comments

comments