AmakuruAmakuru ashushye

Icyihishe inyuma yo gusubira murugo kw’abadipolomate b’U bubiligi

Umudipolomate wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare hamwe n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Bubiligi, basubiye iwabo nyuma yo kujya kwibuka abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda mu 1994.

Buri mwaka mu Rwanda haba igikorwa cyo kwibuka Abasirikare b’u Bubiligi icumi bishwe ubwo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994, bakicwa ku munsi wa mbere wa Jenoside. Bakaba Bari bashinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe.

Ubusanzwe uyu muhango usanzwe uba ku wa 08 Mata buri mwaka, akenshi  witabirwa n’Abayobozi batandukanye b’u Bubiligi doreko  umwaka ushize witabiriwe n’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel.

Amakuru dukesha igihe avugako icyabaye ikibazo Atari uko bibutse abasirikari ahubwo icyabaye ikibazo nitariki byakozweho bikaba byarakozwe ku  wa 06 Mata aho kuba kuwa 08 nkuko byari bisanzwe

Ubusanzwe iyi tariki 06 Mata ni itariki y’ifashishwa nabapfobya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994, ni itariki kandi yifashishwa n’abafata ihanurwa ry’indege yuwari perezida w’U Rwanda Habyarimana Juvenal nkintandaro ya Genocide.

Kuwa 06 Mata aba badipolomate bagiye muri Camp Kigali bari kumwe n’abandi bakozi ba Ambasade, bashyira indabo ahari urwibutso rw’abo basirikare ndetse banafata umunota wo kubibuka. Ntabwo icyo gikorwa cyari cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda.

Igihe gikomeza kivugako ikinyamakuru Le Soir cyatangaje ko impamvu bahisemo iyo tariki ari ukubera izindi gahunda bari bafite, bahitamo kucyigiza imbere ho iminsi ibiri, aho kuba ku wa 08 Mata, babishyira ku wa 06 Mata.

Bivugwa ko iki gikorwa kitishimiwe ndetse cyanenzwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda bigatuma abo badipolomate bombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bahambira utwabo, bakurira indege yari igiye ku mugabane w’u Burayi bakava ku butaka bw’u Rwanda gutyo.

Abasirikare bishwe barimo ba Caporal Debatty Alain, Bassinne Bruno, Dupont Christophe, Meaux Bruno, Plescia Louis, Lhoir Stephane, Renwa Christophe na Uyttebroech Marc. Hari kandi na Sgt Leroy Yannick na Lt Lotin Thierry.

Uretse aba basirikare 10, Ababiligi banibuka n’abandi Babiligi 12 barimo abakoraga muri ambasade yabo n’abari barashakanye n’Abatutsi babizize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger