AmakuruAmakuru ashushye

Icyamamare muri muzika ya Afurika y’Epfo Johnny Clegg wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Asimbonanga’ yitabye Imana

Johnny Clegg umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika y’Epfo n’ahandi hatandukanye muri Afurika no ku isi, yaraye atabarutse ku myaka 66, azize indwara ya kanseri y’impindura (“pancréas”.

Benshi bakundaga kumwita ‘white Zulu’, azwi cyane kubera muzika ye yarwanyaga politiki y’ivangura ya Apartheid mu bihe byari bigoye kuririmba kuri iyo ngingo.

Johnny asize umugore we bari bamaranye imyaka 31 n’abahungu babiri Jesse na Jaron. Ronny Quinn wari umaze imyaka myinshi ahagarariye ibikorwa bye bya muzika ni we watangaje urupfu rwa Jonny.

Johnny yaririmbye mu mihango yo guherekeza umukambwe Nelson Mandela, yanabashije kwiga kuvuga no kuririmba mu rurimi rw’iki-Zulu, umuziki we uramamara cyane mu Banyafurika y’Epfo ndetse no mu bantu benshi muri Afurika.

Yamamaye cyane mu ndirimbo ze zuje ubutumwa  nka ‘Asimbonanga’ (yaririmbanye na Savuka), ‘Scatterings of Africa’, ‘Africa’, ‘Ibhola lethu’ n’izindi zizakomeza kwibuka ibihe byose.

Jonny Clegg yari azwiho kwisanisha cyane n’abirabura akabyina ibyino zabo akaririmba mururimi rw’ikizulu rukoreshwa muri Afurika y’epfo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger