AmakuruImyidagaduro

Iby’urukundo rwa Rick Ross na Hamisa Mobeto bikomeje gufata indi ntera (+AMAFOTO)

Nyuma y’igihe umuhanzikazi akaba n’umunyamideli Hamisa Mobetto ahakanye ko atari mu rukundo na Rick Ross bari bamaze igihe baca amarenga yo gukundana, kuri ubu bahuriye i Dubai aho bari kugirana ibihe byiza.

Aba bombi bagaragaye mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bishimanye bikomeye mu kabyiniro k’i Dubai aho bari.

Hamissa Mobetto w’imyaka 26 ari kwishimishanya na Rick Ross w’imyaka 45. Ni ibihe byiza bari kugirira I Dubai aho uyu muraperi yari afite igitaramo.

Yaba Hamisa Mobetto na Rick Ross bafashe amafoto bari gusomana bigaragara ko uyu muraperi yari yanyuzwe nibyo yamukoreraga.

Byatangiriye kuri Instagram baterana imitoma ariko Rick Ross anyuzamo ak’ubukire abwira Hamissa Mobetto ko azamufasha mu ishoramari.

Iby’urukundo rwa Rick Ross na Hamisa Mobetto byavuzwe cyane nyuma y’aho uyu muraperi yagiye agaragaza ko yabengutse uyu mugore w’abana babiri akanashyira ibitekerezo ku mafoto ye anyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Byageze aho bifata indi ntera bakaganirira ahashyirwa ibitekerezo ku mafoto uyu mugore yabaga yashyize kuri Instgram ye. Hari n’aho yamusabye kuza kumusura muri Amerika maze uyu mugore atazuyaje avuga ko yiteguye kandi yamaze gupakira.

Hamissa Mobetto uzwi mu myidagaduro ya Tanzania ari kugirana ibihe byiza na Rick Ross.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger