AmakuruImyidagaduro

Iby’urukundo rwa Marina na Derek bikomeje gufata indi ntera . (+AMAFOTO)

Hashize iminsi havugwa urukundo hagati ya Marina n’umuhanzi Derek uririmba mu itsinda rya Active , nubwo  aba  bombi  bokomeza kubihakana ariko uko iminsi igenda iza niko bigenda birushaho kuzamuka , hagaragara bimwe  abantu bashingiraho bemeza ko aba bombi bashobora kuba bakundana koko.

Abakurikira umuhanzikazi Marina ku mbuga nkoranyambaga akoresha bakomeje gutangazwa n’amafoto amaze iminsi ashyira hanze aherekejwe n’amagambo y’urukundo aba aba abwira Derek.

Aba bombi ibi bagiye babizwaho n’itangazamakuru ariko bakabihakana bavuga ko ari inshuti zisanzwe gusa uko iminsi igenda ishira niko ibyabo bigenda bizamuka dore ko Marina  ku butumwa ashyira ku rubuga rwa Whatsaap (Whatsapp Status) nta minsi myinshi yacamo aterekanye ko akumbuye uyu muhanzi wiga umuziki mu karere ka Muhanga mu ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo. Kuri ubwo butumwa Marina aba agaragaza urukumbuzi afitiye Derek, Uyu muhanzikazi aherutse gushyiraho ifoto ya Derek maze yandika munsi ati “I really miss my Bf ” bishatse kuvuga ” Mu byukuri nkumbuye bikomeye umusore dukundana”.

Marina we avuga  ko bakunze kwitana utwo tugambo tw’urukundo ku giti cyabo ariko ngo nta kidasanzwe kiri hagati yabo gusa ngo ari nabyo we yumva ko ntacyo byaba bimutwaye.

Derek wigeze gukundana na Teta Sandra nyuma bagatandukana mu kiganiro Derek yahaye Eachamps, yavuze ko nta rukundo ruri hagati ye na Marina ndetse anavuga ko ubu nta mukunzi afite. Yavuze ko ahubwo abirirwa bavuga ko akundana na Marina abashaka kumwicira isoko. Yagize ati”Marina ni umukobwa w’inshuti yanjye[Girl friend] ariko ntago ari copine wanjye ntabwo dukundana nk’uko abantu babitekereza. Kuba yaranshyize kuri status ya whatsapp sinumva niba ari ikibazo kuko nta hantu yigeze avuga ko dukundana. Kuba mwarabonye biriya ni uko ari we mukobwa tuziranye mufitiye nomero, hari benshi bandika biriya kandi nta kibazo kirimo.”

Derek na Marina bikomeje kuvugwa ko baba bari mu rukundo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger