AmakuruImyidagaduro

Ibyo wamenya kuri King James , ubucuti bwe na Shadyboo, kuba atunze miliyari n’ibindi..

Ruhumuriza James benshi bazi muri muzika nka King James, ari mu banyamuziki bageze ku iterambere rifatika, dore ko nyuma yo kuzuza inzu y’igitangaza ku Ruyenzi ahitegeye neza umujyi wa Kigali, kuri ubu yamaze gufungura Supermarket yise “Mango Supermarket” iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo.

Si ibyo gusa kuko uyu muhanzi afite uruganda rutunganya Kawunga yitwa Ihaho. Nibura ku munsi bashobora gukora toni 20. King James uri mu bafite agatubatse mu Rwanda nk’uko bivugwa, avugako agurira umusaruro abahanzi kuko nta mirima ye agira.

King James ni umwe mu bahanzi bakomeye  mu Rwanda cyane kubera ibihangano bye byagiye bikundwa. Kuri ubu afite indirimbo nshya yise “Ubudahwema” ndetse akaba anitegura kumurika album ya karindwi yise”Ubushobozi” .

Ubwo yari mu kiganiro the Choicelive uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo yatangaje byinshi ku buzima bwe ndetse n’ibyamubayeho mu minsi ishize.

King James yavuze Operasiyo yo kubafata barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu minsi ishiz ubwo bari mu karere ka Rutsiro

King James yasobanuyeko kubafata bitagoranye kuko inzego zaje ari mu gitondo. Ati:”Ntabwo byagoranye kuko ntitwigeze tubigira ibintu bikomeye, cyaneko banaje ari mu gitondo tubyutse. Ntiwajye kunaniza inzego z’umutekano.”

King James yasobanuye ubushuti bwe na Shaddyboo

King James avugako kuva na kera mu ndirimbo nka Buhoro Buhoro yari mu mashusho yayo (Video Vixen).

Yagize ati:”Shaddyboo ni umuntu wanjye kuva na kera, sinzi impamvu abantu byabatangaje kuba twari kumwe”.

King James yaba ari umuhanzi nyarwanda utunze miliyali y’amafaranga y’u Rwanda ?

King James yabajijwe niba yaba yujuje miliyali y’amafaranga y’u Rwanda araruca ararumira. Ati:”Twakwikomereje ikiganiro”.

Hari itsinda rya whatsap (group) ibarizwamo buri wese wujuje miliyali. King James yasobanuyeko bataramushyiramo. Ati:”Ntabwo nyizi”.

Burya King James  Album ari gutegura nta muraperi uriho

King James kuri album ya karindwi yise”Ubushobozi” yasobanuye ko nta ndirimbo iriho yakoranye n’umuraperi. Icyokora hariho izo azahuriramo n’abandi babiri (2 Collabo). Uyu muzingo uzaba uriho izo Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element yashyizeho ibiganza.

Kugeza ubu abatunganya indirimbo yemezako bari kuri iyo album ni producer Knoxbeat, Bob Pro na Madebeat.

King James yifuzako abakunda muzika ye bazamwereka urukundo mu kugura umuzingo agiye gusohora.

Kubijyanye n’ibishegu “Niba batwika hagashya nta kibazo”

King James avugako adashobora kuririmba ibishegu. Ati:”Jye hari umurongo nahaye umuziki wanjye. Sinabasha kuririmba ibishegu”.

Ku ngingo yo guhimba amayeri, uyu muhanzi avugako ababikora niba bibinjiriza ntacyo bitwaye. Umusore ufite ubumuga bwo kutabona washushanyije King James yabonye igishushanyo cye arishima. Ati:”Nibishoboka nzajya kumureba tuganire”.

Burya King James akunda Dreadslocks nubwo atazishyira ku mutwe we

Uyu muhanzi uhorana inyogosho y’umusatsi muke cyane ku mutwe avugako atagize amahirwe yo kugira umusatsi ukura. Ati:”Ubuse nashyiraho uwuhe musatsi ko uwanjye udakura?. Akomeza avugako akunda abahanzi bagira imisatsi ya dreadlocks iyo zimeze neza kandi zifite isuku.

Uyu muhanzi uri mu bafite agatubatse mu muziki w’u Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger