AmakuruImyidagaduro

Ibyo wamenya ku rusengero umuhanzikazi Beyoncé yaguze i New Orleans

Umuririmbyikazi  Beyoncé Giselle Knowles-Carter yaguze urusengero bivugwa ko rumaze imyaka ijana rwubatswe mu munjyi wa New Orleans.

Uru rusengero nkuko rugaragara rwubakishije amabuye ku muzenguruko w’inyuma bivugwa ko rwatangiye gusengerwamo mu myaka ijana ishize ari nabwo rwubatswe [mu 1900]. Gusa uru rusengero rwari rumaze imyaka mike rudakoreshwa cyane nka mbere ahanini biturutse ku bibazo by’impfu za bamwe mu bayoboke barwo.

Hari andi makuru avuga ko Beyonce yaruguze amafaranga make cyane ugereranyije nayo banyirarwo bifuzaga barushyira ku isoko dore ko bifuzaga ibihumbi 850,000 y’amadorali y’Amerika.

Ibi bibaye nyuma yaho aherutse kwitabira amasengesho yamwitiriwe mu Mujyi wa San Francisco ahari hateraniye amasengesho yari yanitabiriwe n’abantu benshi  dore ko bivugwa ko bageraga kuri magana cyenda ndetse muri uwo muhango hagiye hakinwa indirimbo za Beyonce nka “Listen,” “Freedom,” “Flaws and All,” “I Was Here,” “Survivor”n’izindi.

Ikinyamakuru TMZ cyemeza ko uyu muhanzikazi uzwiho gukundwa n’abantu benshi  nta kibazo cy’abayoboke azagira nagato dore ko mu myaka ine ishize hari andi makuru yakwirakwiye avuga ko muri  Atlanta no muri Georgia hashinzwe idini ryari rigamije kuramya uyu muhanzikazi Beyoncé ryitwa “The National Church of Bey” bazwi nka “Beyism”

Uru rusengero ruhereye i New Orleans  ari naho murumuna we Solange Knowles atuye bivugwa ko azagira uruhare mu kumushakira abayoboke bazajya bateranira muri uru rusengero rw’ uyu muhanzikazi Beyoncé.

Kugeza ubu Beyonce ntaratangaza icyo azakoresha uru rusengero yaguze n’ubwo hari abavuga ko naho hazajya hakoreramo rya dini riramya uyu muhanzikazi “The National Church of Bey” rinafite bibiliya yaryo yihariye yitwa “Beyble”.

Urusengero Beyonce yaguze

Ngiyo bibiliya ya Beyism baramya Beyonce

Twitter
WhatsApp
FbMessenger