AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ibyo wamenya ku gikombe cya Afurika kigiye gutangira muri Cameroon

Kuri iki cyumweru taliki ya 09 Mutarama 2022 nibwo muri Cameroon haratangira igikombe cya Afurika aho umukino wa mbere urahuza Cameroon na Burkina Faso saa 18:00 ku masaha yo mu Rwanda, naho Ethiopia ihure na Cap-Vert saa Tatu z’ijoro imikino yombi irabera kuri Olembe Stadium, ari nayo izakira umukino wa nyuma ku wa 7 Gashyantare 2022.

Ni igikombe giheruka mu mwaka wa 2019 ubwo cyegukanwaga na Algeria, kikazakinwa n’amakipe 24 agabanyije mu matsinda atandatu, rimwe rigizwe n’amakipe ane.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita abona itike yo gukina icyiciro gikurikira cy’irushanwa.

Ni kunshuro ya mbere iri rushanwa rizifashisha ikoranabuhanga ry’amashusho (VAR) mu gukemura impaka ku bikorwa bimwe na bimwe biba bishidikanywaho.

Amabwiriza mashya y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) azagenga imikino ya CAN 2021 ateganya ko ikipe yakinisha abakinnyi 11 nubwo nta n’umwe muri bo waba usanzwe ari umunyezamu.

Aya mabwiriza asohotse nyuma y’uko ibihugu byinshi bitangaje ko mu makipe yabyo habonetsemo abanduye Covid-19, mbere yuko iri rushanwa ritangira kuri iki cyumweru. CAF yavuze ko “mu bihe byihariye” akanama gategura irushanwa “kazafata icyemezo gikwiye”.

Igihugu icyo ari cyo cyose kizananirwa kwitabira umukino kizajya giterwa mpaga y’ibitego 2-0.

Rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang ni umwe mu bakinnyi babiri basanzemo Covid-19 ku wa kane mu ikipe y’igihugu ya Gabon.

Byabaye ngombwa ko ikipe y’igihugu ya Guinea isiga mu Rwanda, aho yari yabanje kwitoreza, myugariro wayo Mikael Dyrestam, umukinnyi wo hagati Morlaye Sylla na rutahizamu Seydouba Soumah kubera COVID19.

Amakipe ya Cape Verde hamwe na Gambia – iyi yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, mu cyumweru gishize yibasiwe n’ubwandu bwinshi, mu gihe Tunisia na yo yatangaje ko hari abanduye aho yari yabanje kwitoreza mbere y’iri rushanwa.

Iyi kipe ya Misiri, ifite umuhigo wo kuba ari yo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi  inshuro zirindwi, nyuma yaje kwerekeza muri Cameroon ku wa gatandatu.

Sitade zatunganyijwe ziteguye kwakira iyo mikino ni “Sitade ya Limbe ” iherereye mu mujyi wa Limbe, “Sitade ya Olembe” iherereye mu murwa mukuru wa Cameroon, Yaounde, “Sitade ya Ahmadou Ahudo” na yo iherereye mu murwa mukuru.

“Sitade ya Japoma” iherereye mu mujyi wa Douala, “Sitade ya Roumde Adija iherereye mu mujyi wa Garoua na “Sitade ya Koueking” iherereye mu mujyi wa Bafoussam.

Dore uko amatsinda y’irushanwa ateye

  • Itsinda A:

Cameroon (yakiriye irushanwa),

Burkina Faso,

Cape Verde,

Ethiopia

  • Itsinda B:

Guinea,

Malawi,

Senegal,

 Zimbabwe

  • Itsinda C: 

Comoros,

Gabon,

Ghana,

Morocco

  • Itsinda D: 

Misiri,

Guinea Bissau,

 Nigeria,

Sudan

  • Itsinda E:

Algeria,

Equatorial Guinea,

 Ivory Coast,

Sierra Leone

  • Itsinda F:

 Gambia,

Mali,

Mauritania,

Tunisia

Twitter
WhatsApp
FbMessenger