AmakuruImyidagaduroUrukundo

Ibyo umukunzi wa Diamond yatangaje byateye urujijo abategereje ubukwe bwabo

Nyuma y’iminsi myinshi ishize hakwirakwizwa amakuru avuga ko umuhanzi Diamond Platnumz ari mu rukundo n’umunyamakuru w’Umunyakenya witwa Tanasha Donna Oketch ndetse banateganya kubana, amakuru akomeje kuva hagati yabo akomeje kongera urujijo mu bategereje ubukwe bwabo.

Ibi bibaye nyuma y’uko aba bombi byari byatangajwe ko bazakora ubukwe taliki 14 Gashyantare 2019, bikarangira iyi taliki yimuriwe ku munsi utaratangazwa.

Benshi baketse ko uru rukundo rwaba ari baringa bitewe n’uko hari abarwitaga ibanga rya Diamond ryo kwifashisha uyu mukobwa kugira ngo yamamaze ibitaramo bye yagombaga gukorera muri Kenya.

Ni mu gihe Diamond we yari yavuze ko impamvu nyamukuru yo kwimura iyi taliki ari uko abantu bari bateganyijwe ku butaha bazava hirya no hino, batazaboneka kuri iyo taliki yari yatangajwe ndetse ko hari n’ibindi biteganwa kuzakoreshwa bigitegurwa.

Tanasha Donna we yagaragaje ko impamvu ubukwe bwabo bukomeje gutinda ari impamvu y’idini bombi badahuriyeho kuko kuko we asengera mu bakirisitu mu gihe Diamond ari  umuyisilamu.

Mbere yuko iyi tariki ihindurwa Diamond yari yatangaje ko icyatumye ahitamo iyi tariki ya 14 Gashyantare, ko ari umunsi ufite amateka akomeye kuri we kuko ari nabwo urukundo rwe n’umuherwe  Zari Hassan rwageze ku ndunduro.

Ikinyamakuru Risasi Jumamosi dukesha iyi nkuru cyatangaje ko abakunzi baba bombi bahanze amaso itariki nyirizina ubukwe bwaba bombi buzabera mugihe kumvikana hagati yabo kuwugomba gusanga undi mu idini bikiri ingorabahizi.

Diamond Platnumz ngo yabwiye Tanasha ko kuva muri Islam ari ikizira ndetse ko umuryango wamuca burundu, mugihe Tanasha na we yanze kuva mu bakirisitu ngo abe umuyisilamu nk’uko Diamond abyifuza.

Diamond Platnumz n’umukunzi we Tanasha Donna Oketch
Twitter
WhatsApp
FbMessenger