AmakuruImyidagaduro

Ibyo Safi yakoze kuri Instagram ye byababaje Marina

Mu Cyumweru gishize nibwo  konti ya Instagram ikoreshwa n’umuhanzi Niyibokora Safi iherutse gushyirwa muri konti zigenzurwa cyangwa se mu zizwi n’urubuga rwa Instagram, uyu muhanzi yahise atangira kureka gukurikira abantu abamwe na bamwe yari asanzwe akurikira(Following) asigaza umuntu umwe gusa Nyakubahwa wa Republika Paul Kagame.

Ubwo Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba yamaraga gukora ibi, ntibyashimishije abantu abatandukanye dore ko hari nabatangiye kuvuga ko yahise atangira kwiyemera ndetse bikaba binateye impungenge ko nawe abamukurikiraga bashobora kwivumbura bakagenda babireka (un follow).

Mu bo Safi yaretse gukurikira harimo n’abo asanzwe akorana nabo muri Lebel imwe ya The Mane barimo umujyanama wabo mukuru Bad Rama ndetse n’abahanzikazi 2 barimo Marina na Queen Cha.

Marina aganira na Tv10 yabajijwe n’umunyamakuru niba Safi babana muri Lebel imwe akimukurikira, uyu muhanzikazi asubiza avuga ko yababajwe no kubona yahagaritse gukurikirwa nawe.

Yagize ati ” Uzi ko ariwe muntu uherutse kumbabaza mbyibutse Yaranyaniforonze ,nagiye kureba kuri instagram nshaka kumushyira mubabona post yanjye mbere [Tagging] ndamubura ndavuga se ni uyu mu Papa nsanga aforowinga umuntu umwe gusa.”

Kugeza ubu konti ya Instagram umuhanzi Safi Madiba akoresha iherutse gushyirwa mu zizwi n’urubuga rwa Instagram ifite abarukurikirana (Followers)barenga ibihumbi 165 (165k), imaze gushyirwaho ubutumwa (posts) zirenga ibihumbi 2000, mu gihe we akurikira umuntu umwe rukumbi ariwe Perezida Paul Kagame.

Safi natagikurikira Badrama na Queen Cha bakorera hamwe muri The Mane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger