AmakuruImyidagaduro

Ibyo nyina wa Diamond yatangaje ku rukundo rwe na Zuchu byacanze benshi bazi iby’uyu musore

Nyina wa Diamond na mubyara w’uyu muhanzi, Romy Jons baciye amarenga y’ubukwe bw’icyi cyamamare na Zuchu mu byumweru bibiri!

Nyuma y’iminsi havugwa ikibatsi cy’urukundo hagati ya Diamond na Zuchu n’ubwo muri bo ntawe uremeza aya makuru ku mugaragaro. Ubu noneho ibintu byafashe indi ntera nyuma y’aho nyina wa Diamond na mubyara w’iki cyamamare witwa Romy Jons baciye amarenga y’ubukwe mu byumweru bibiri.

Uyu mubyara wa Diamond yagiye ahashyirwa ibitekerezo kuri post ya nyina wa Dimond, Mama Dangote maze abaza uyu mubyeyi agira ati”Tariki 14 zuchu azarongorwa?”. Mama Dangote byihuse yamusubije agira ati”Yambitswe impeta”.

Ibi kandi nyina wa Diamond Platumbz yabinyujije kuri konti ye ya instagrwam yerakana amashusho y’umuhungu we ari kumwe n’mukazana we biyerekana ,ahishura ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 14 Gashyantare uyu mwaka wa 2022.

Umwaka ushize mu mpera zawo nibwo haje inkuru y’uko umuhanzi Diamond ari mu rukundo n’umuhanzi ubarizwa mu nzu ye itunganya umuziki ya WCB, Zuchu.

Zuchu aganira na Wasafi Media, yavuze ko ari ibinyoma kuko umwaka wa 2021 wose yamuze nta mukunzi afite.

Ati “nta mukunzi mfite, mu by’ukuri maze igihe kinini nta mukunzi mfite. Ni nk’umwaka.”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yavuze ko kandi nta kimwirukansa mu rukundo aho ategereje umuntu wa nyawe, ngo inkundo zirukankiwemo ntiziramba.

Ibihuha by’uko bakundana byakuze cyane mu minsi ya Noheli ubwo Zuchu na Diamond bari basohokanye maze Diamond agasangiza abantu amashusho bari kumwe.

Ubwo nyina wa Zuchu yabazwaga uby’umubano wa Diamond n’umukobwa we yavuze ko nta makuru abifiteho.

Nyuma y’uko atandukanye na Tanasha Donna muri Werurwe nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, uyu muhanzi yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko bose bikaza kugaragara ko atari byo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger