Amakuru ashushyeImikino

Ibyo muri FERWAFA bikomeje kuba urujijo

Nyuma y’aho FIFA isabye Ferwafa gusubika amatora y’umuyobozi wayo  ndetse nayo ikabyemera, ubu noneho no gutanga kandidatire bigiye gusubirwamo bundi bushya.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa mbere ubwo imwe muri Radio zikorera mu Rwanda,  yatangaje ko byanzuwe kuri uyu wa mbere nu nama yahuje  yahuje MINISPOC, Ferwafa ndetse na Komite Olempike. Hagafatwa umwanzuro wo gusesa ibya kanditatire zari zaramaze gutangwa ku bagombaga guhatanira uyu mwanya wo kuyobora FERWAFA.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo kuba amatora ya Ferwafa agomba kwimurirwa mu kwezi kwa Mutarama 2018, ndetse abakandida bakazatanga kandidatire bundi bushya.

Iyi ni yo myanzuro yafatiwe muri iyo nama nk’uko tubikesha:

1. Amatora ya FERWAFA yasubijwe mu kwa mbere 2018 nk’uko byahoze mbere.
2.Impande zombi zirongera kwandikira FIFA ziyimenyesha ko ibibazo zamaze kubyikemurira.

3. Hagomba kunozwa amategeko agenga amatora ibyo batumvikanagaho bigahinduka ndetse n’abakumiriwe bakemererwa kuziyamamaza.

4. Nta mukandida uhari yaba Nzamwita Vincent de Gaulle na Mwanafunzi Albert ubu ibyabaye mbere byasheshwe abantu baziyamamaza bushya.

5. Hazongera hatorwe komisiyo y’amatora iyari ihari yasheshwe

Iby’iyi nama ni urujijo …

Kigali Today  dukesha iyi nkuru yifuje kumva icyo Ministeri ya Siporo mu Rwanda yari iyoboye iyi nama ibivugaho, maze  Bugingo Emmanuel Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, atangaza  ko ari byo koko habaye inama yahuje MINISPOC, Komite Nyobozi ya FERWAFA ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda, gusa avuga ko yari inama idafite aho ihuriye n’ibyanditswe na FIFA cyangwa se amatora ya FERWAFA

Ati “Minisitiri yahuye na Komite Nyobozi ya Ferwafa nk’uko asanzwe ahura nabo cyangwa se Komite Nyobozi z’andi mashyirahamwe ya Siporo nk’abafatanyabikorwa ba Ministeri, ntabwo inama yigeze ivuga kuri aya matora”

Arongera ati “Niba hari ibyo FIFA yabandikiye ko hari ibyo bagomba gushyira mu bikorwa, buriya ku giti cyabo bagomba kuzaterana bagasuzuma inama bagiriwe ubundi bakabishyira mu bikorwa nka Federasiyo, bafite Inteko rusange ari narwo rwego rukuru ruyobora kandi rubakuriye, igomba gushyikirizwa ibibazo ikabikemura, ikaba ari nayo ibiha umurongo, twebwe icyo bakora ni ukutumenyesha nk’abafatanyabikorwa”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger