AmakuruAmakuru ashushye

Ibyo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basabwa gukora batabikora imbabazi bahawe zikavaho

Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bagafungurwa kandi bari barakatiwe n’urukiko barasabwa kujya bitaba ubushinjacyaha buri kwezi bitaba ibyo imbabazi bahawe zikavaho bakongera bagafungwa.

Bagomba kandi kumenyesha umushinjacyaha umudugudu, akagari, umurenge n’akarere batuyemo nyuma yo gufungurwa, bagomba  kujya babanza kwandikira Minisitiri w’Ubutabera bamusaba uburenganzira bwo kujya mu mahanga. Nibatubahiriza ibyo basabwa, imbabazi bahawe zizakurwaho.

Iteka rya Perezida Nº131/01 ndetse n’Iteka rya Perezida Nº131/01 yombi yo ku wa 14/09/2018, yasohotse mu igazeli ya Leta idasanzwe, agaragaza ko n’ubwo Ingabire Victoire Umuhoza na Kizito Mihigo bahawe imbabazi, hari ibyo basabwa kubahiriza ndetse hakagaragazwa ko bishoboka ko imbabazi bemerewe na Perezida zishobora gukurwaho baramutse batubahirije ibyo basabwa.

Ingingo ya 2 muri aya mateka yombi, igaragaza ko mu byo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza bahawe imbabazi bagomba kubahiriza, harimo ko buri umwe agomba kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Buri umwe muri aba kandi agomba kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi (1) ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze. Iyo bidashoboka kwitaba ku munsi wagenwe, asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera. Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu (3). Iyo adasubije bifatwa nkaho ubusabe bwemewe.

Icya gatatu buri umwe muri aba agomba kubahiriza, ni ugusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya, igihe cyose ashatse kujya mu mahanga. Ibi byose uwahawe imbabazi agomba kubyubahiriza mu gihe kingana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye ari nacyo gihe yababariwe.

Icyakoze ingingo ya 5 yo ivuga ko imyifatire y’uwahawe imbabazi ishobora gutuma ibi bivugwa mu ngingo ya 2 bihinduka cyangwa bigakurwaho. Icyo gihe, uwahawe imbabazi ni we usaba ko ibyo ategetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho. Abisaba Perezida wa Repubulika mu nyandiko agaragaza impamvu, akagenera kopi Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Ingingo ya 3 kandi muri buri teka muri aya yombi, ivuga ko imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’uko yaba yakatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.
Icyo gihe iyo azambuwe Iteka rya Perezida ryambura imbabazi rigaragaza impamvu izo mbabazi yazambuwe.

Ingingo ya 4 yo isobanura ko nyuma yo kwamburwa imbabazi, uwari wahawe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje, kibarwa uhereye ku munsi yambuwe imbabazi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger