AmakuruImyidagaduro

Ibyo King James,Shadyboo na K8 Kavuyo bari bagiye gukora i Rutsiro bagafatwa byamenyekanye

Ku wa 30 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu umunani barimo Ruhumuliza James uzwi nka King James Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo n’abandi barimo abanyamideli batandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Shaddyboo ni umwe mu byamamarekazi u Rwanda rufite ari nayo mpamvu abahanzi batandukanye bakunda kumwiyambaza bitewe n’uko uyu mugore iyo muhaye ibikorwa byawe abyamamaza ndetse bikagera kure cyane kuko ariwe ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.

Shaddyboo ni umwe mu bagore bagaragara mu mashusho bikaba byiza iyo umwiyambaje mu mashusho y’indirimbo zitandukanye ari nayo mpamvu akunze guhorana n’abahanzi batandukanye.

Aba basitari Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 bari mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.
Mu makuru anyura kuri Televiziyo y’Igihugu Abafashwe bavuze ko bari baje mu bikorwa byerekeranye n’ubucuruzi ndetse Shadyboo we yabwiye itangazamakuru ko bari baje kugura ibibanza, nyamara ngo bafashwe bari mu nzu imwe icumbikira abashyitsi, banywa n’inzoga.

Uko ari umunani barivugira ko baturutse mu bice bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga. Umwe yavuye mu Karere ka Nyarugenge, babiri bavuye mu Karere ka Kamonyi, batatu bavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umwe yavuye mu Karere ka Kicukiro undi umwe ava mu Karere ka Gasabo.

Tariki ya 28 Nyakanga nibwo bahuje umugambi bajya guhurira aho bafatiwe.
Ubwo berekwaga itangazamakuru, biyemereye ko bahuje umugambi wo kujya guhurira mu Karere ka Rutsiro bagasabana ndetse ngo bakaganira ku mishinga y’ubucuruzi bashaka gutangiriza muri ako Karere ka Rutsiro.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo bari bafite uruhushya rwo kuva mu Mujyi wa Kigali bakajya mu Karere ka Rutsiro yemera amakosa yo kuba barahuye ari benshi bagakora ubusabane bitemewe ndetse batarapimwe icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Ni byo twakoze amakosa kuko twaje ino aha turi abantu benshi ndetse twaturutse ahantu hatandukanye kandi tutarabanje kwipimisha ngo turebe ko hatarimo abanduye COVID-19. Amakosa ndayemera kandi nkanayasabira imbabazi.”

Ruhumuruza James uzwi nka King James we yavuze ko atari azi ko Akarere ka Rutsiro kari muri gahunda ya Guma mu Rugo ariko na we yemeye ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo gukora ibirori kandi bibujijwe muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo kumva urusaku ruturuka muri iyo nzu. Abapolisi bagiyeyo basanga abantu umunani bari mu nzu imwe biteretse inzoga z’amoko yose barimo kunywa barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko imyitwarire iranga bamwe mu bantu ari yo irimo gutuma icyorezo gikwirakwira bigatuma hafatwa ibyemezo bikarishye. Yasabye abaturarwanda cyane cyane urubyiruko guhindura imyumvire bakubahiriza amabwiriza yo guhashya iki cyorezo.

Abafashwe nyuma yo kuganirizwa na Polisi ku kwirinda icyorezo cya COVID-19 baciwe amande n’inzego zibishinzwe ndetse buri muntu yipimisha icyorezo cya COVID-19 ku giti cye, nk’uko iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ibivuga.

Si ubwambere Shaddybo afatanywe n’abahanzi kuko no ku itariki 11 Kanama 2020 nabwo yari yafatanywe n’umuhanzi Bruce Melodie aho bari bagiye gusura umuntu, bahageze ngo bacuranga imiziki isakuza cyane, ndetse mu gutaha barenza amasaha yagenwe (saa tatu), ari na bwo baje gutabwa muri yombi.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger