AmakuruImikino

Iby’ingenzi wakwibuka mu mikino ya UEFA Champions league yagiye ihuza FC Barcelona na Manchester United

Tombora y’uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league, yasize Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza yisanze hamwe na FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne.

Aya makipe yombi akimara gutomborana abenshi bahise bibaza ugomba gusezerera undi akagera muri 1/2 cy’irangiza cy’iri rushanwa rikunzwe kurusha ayandi ku mugabane w’u Burayi. Cyakora cyo ikibazo abenshi twibaza haracyari igihe kigera ku kwezi cyo kukibonera igisubizo. Bizasobanuka nyuma y’itariki ya 16 Mata ubwo amakipe yombi azaba yamaze guhurira mu mukino wo kwishyura uzabera i Nou Camp.

Manchester United na FC Barcelona zikimara gutomborana, byaduteye amatsiko twibaza niba haba hari aho aya makipe yigeze guhurira muri UEFA Champions league, cyangwa niba haba hari isano aya makipe yaba afitanye bijyanye n’iri rushanwa rikomeye i Burayi. Bimwe by’ingenzi byabaye hagati y’aya makipe yombi Teradignews.rw yabiguteguriye.

Icy’ingenzi wamenya hagati y’aya makipe yombi, ni uko amaze guhurira mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi incuro 11.

FC Barcelona yatsinzemo imikino ine, Man United itsinda itatu, amakipe yombi anganya incuro enye.

Abakinnyi ba FC Barcelona bishimira UEFA Champions league bari bamaze gutwarira i Roma nyuma yo gutsinda Man United.

Umwe mu mikino utazibagirana aya makipe yahuriyemo, wabaye ku wa 21 Werurwe mu 1984. Wari uwo kwishyura wa European Cup kuri ubu yahindutse UEFA Champions league. Uyu mukino wabereye mu gihugu cy’u Bwongereza urangira Manchester United itsinze Barcelona ibitego 3-0. Iyi Manchester United yatozwaga na Ron Atkinson, yari yatsindiwe na Bryan Robson (2) na Frank Stapleton watsinze igitego cy’insinzi.

Umukino ubanza wari wabereye i Camp Nou wari warangiye Barcelona itsinze Manchester United ibitego 2-0. Iyi Ni FC Barcelona yarimo abakinnyi b’ibihangage nka Diego Armando Maradona. Graeme Hogg na Juan Carlos Rojo ni bo bari batsindiye FC Barcelona icyo gihe.

Undi mukino aya makipe yombi yahuriyemo ni uwabaye ku wa 16 Nzeri 1998. Uyu mukino w’ishiraniro warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3. Kuri iyi ncuro aya makipe yari ari mu tsinda rimwe rya UEFA Champions league. Ryan Giggs na Paul Schores bari batsindiye Manchester United hakiri kare, gusa Sonny Anderson na Giovanni baza kugomborera Barcelona. David Beckham yaje gutsindira Man United igitego cya gatatu, mbere y’uko Luis Enrique yishyurira Barcelona kuri penaliti.

Umukino wo kwishyura wabereye i Camp Nou na wo warangiye amakipe yombi anganya 3-3. Hari ku wa 25 Ugushyingo 1998. Icyo gihe Barcelona yatsindiwe na Anderson na Rivaldo, Manchester United itsindirwa na Dwight Yorke cyo kimwe na Andrew Cole.

Ku wa 29 Mata 2008 na bwo Manchester United na FC Barcelona barongeye barahura. Bari bahuriye muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league. Igitego cya Paul Scholes ni cyo cyahesheje Manchester United kugera ku mukino wa nyuma, birangira inatwaye Chelsea igikombe kuri za Penaliti.

Paul Scholes yishimira igitego yari amaze gutsinda FC Barcelona.

Umukino ubanza wari wabereye i Nou Camp wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ku wa 26 Gicurasi 2009 aya makipe yongeye guhurira muri Champions league. Kuri iyi ncuro yari yahuriye ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Olympico y’i Roma. Ibitego bya Samuel Eto’o na Lionel Messi byahesheje FC Barcelona ya Guardiola kwegukana igikombe batsinze Man United 2-0.

Bwa nyuma aya makipe aheruka guhurira muri UEFA Champions league hari ku tariki ya 28 Gicurasi 2011. Nanone hari ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Wembley i Londres. Ni umukino warangiye FC Barcelona itsinze Manchester United ibitego 3-1 yemwe inayirusha cyane. Ibitego bya Pedro Lodriguez, Lionel Messi na David Villa Sanchez ni byo byahesheje Barcelona Champions league ya kane mu mateka yayo. Manchester United yari yatsindiwe na Wayne Rooney.

Pedro Lodriguez yishimira igitego yari amaze gutsinda Manchester United muri 2011.
  • Amateka atubwira ko FC Barcelona itarasezerera Manchester United muri Champions league bari mu gukuranamo.
  • Amateka atubwira kandi ko Lionel Messi akunzwe guhirwa cyane n’amakipe yo mu gihugu cy’u Bwongereza aho yose amaze kuyatsinda ibitego 22. Arsenal ni yo yibasiye kurusha andi, gusa Manchester United iri mu yo Messi yarungurutse.
  • Gerard Pique agiye kongera guhura na Manchester United yakiniye mbere yo kugaruka muri FC Barcelona.
  • Alexis Sanchez azaba akina na FC Barcelona yakiniye mbere yo kwerekeza muri Arsenal.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger