Amakuru ashushye

Ibyihishe inyuma y’ikorwa ry’amashusho ya Mukobwajana ya Cassa igaragaramo umukobwa wo muri Jamaica

Cassa Manzi[Daddy Manzi Kalisi]  washyize hanze amashusho y’indirimbo ye  ‘Mukobwajana’ yasobanuye ahavuye igitekerezo cy’uburyo itunganijwemo ndetse anavuga byinshi biyigize.

Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Kanama mu buryo bw’amajwi, amajwi yayo  yatunganijwe na Producer Pastor P  usanzwe azwiho ubuhanga bwihariye butuma aba umwe mu bakomeye batunganya indirimbo hano mu Rwanda. Naho amashusho yayo yamaze kujya hanze yayobowe  n’uwitwa  Lee Foster.

Mu  kiganiro na Teradig news Cassa yabajijwe impamvu yahisemo gukoresha Lee Foster mu gufata amashusho ye avuga ko nta kintu kidasanzwe ahubwo ari  uko yasanze ashobora kumukorera ibijyanye n’ibyifuzo byari biri mu mutima we kubera uburyo  yamusubije igihe baganiraga kuri iyi ndirimbo.

Ati”Nta mpamvu yihariye yatumye muhitamo , buriya muri video nkunda gukoresha abaproducer batandukanye. Nganira n’aba-producer nka 4 cyangwa  6 uwo numvise twahuje cyane akaba ariwe mpitamo gukorana nawe kuko mba mbona ko ariwe urankorera ibyo nshaka.”

Avuga ko abona hari itandukaniro riba riri hagati y’indirimbo ze mu buryo bw’amashusho kuko ariyo mpamvu buri gihe aharanira gukorana na director mushya kuko aba amwitezeho kugira byinshi amwungura kandi akazana itandukaniro.

Amashusho yose y’ibijyanye no gutunganya iyi ndirimbo yafatiwe muri Canada mu gace ka Durham muri Ontorio.

Iyi ndirimbo igaragaramo umukobwa witwa Shaleen Sutherland ukomoka muri Jamaica , uyu akaba amurika imideli mu buryo bw’umwuga ndetse akaba akora ibiganiro bitandukanye kuri Televiziyo muri Canada aho atuye, kugeza ubu akaba ari n’aho yahuriye na Cassa Manzi bagakorana mu ndirimbo ye.

Hongera kugaragaramo umusore witwa Rob Linley nawe ukora mu buryo bw’umwuga ibijyanye no kwigaragaza mu mashusho y’indirimbo ndetse no gukora ibiganiro ku mateleviziyo.

Iyi ndirimbo itangira mu buryo bwihariye humvikanamo ijw ry’umukobwa w’umunyamakurukazi avuga amakuru, yarangiza agahita avuga ko hagiye gukurikiraho indirimbo nshya ya Cassa Manzi.

Cassa yagize ati “Hari ubundi buryo nari nahisemo kwandikamo script y’indirimbo nza gusanga butazumvikana neza, byatumye twongeramo umunya-Afrurika y’Epfo ‘Nyakwezi Katuliiba’ ubusanzwe ukora kuri Radio, akora akazi ko  gutangira atangaza amakuru yarangiza agahita avuga ku ndirimbo ya Cassa nshya.”

Cassa Manzi[Dady Cassanova] washyize hanze amashusho y’indirimbo ye Mukobwajana
Mu mishinga mishya Cassa Manzi afite avuga ko ari gutegura gushyira hanze indirimbo nshya zigiye gukurikiraho n’amashusho yazo ndetse n’izindi ndirimbo ateganya gukorana n’abandi bahanzi batandukanye, gusa ibyo gukorana n’abandi bahanzi ntarabipanga neza gusa mu munsi iri imbere abakunzi be bazamenya byinshi.

“Mukobwajana” ni indirimbo y’urukundo ivuga ubushongore bw’umukobwa Cassa akunda , avuga ko  inseko ye yamuraje amajoro akaba atakibasha gutora agatotsi . Uretse ibyo, uyu mukobwa aba yihariye mu kugira ikinyabupfura n’umuco ukurura buri wese bigatuma aba yifuzwa na buri wese.

Bituma Cassa amwita Mukobwajana ndetse akavuga ko yiteguye gukwa inka zose azacibwa n’abo mu muryango w’uwo mukobwa w’igitangaza kurusha abandi bose ku Isi.

Image result for
Shaleen Sutherland, umukobwa ukomoka muri Jamaica ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Mukobwajana’

 

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger