AmakuruAmakuru ashushye

Ibyihariye mu cyumba RIB yashyizeho cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe (+Amafoto)

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, bafunguye ibyumba bizajya bifasha abana bafitanye ibibazo n’ubutabera , gutanga amakuru y’ibyaha bakoze, bakorewe cyangwa se n’ubuhamya ku cyaha runaka cyakozwe.

Ni ibyumba byatashwe tariki 15 Nzeri kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, bikaba byarubatswe mu rwego rwo guha abana ahantu badashobora guterwa ubwoba n’ibyo basanze, ahubwo hakabafasha gutuza no kuruhuka kugira ngo bashobore kuganira n’ubabaza, batange amakuru ku byo bagiye kubazwaho ariko bitabakuye umutima cyangwa ngo bibatere ubwoba, kuko byababuza kuvuga no gutanga amakuru yaba afite cyangwa se kubazwa ibyo agomba kubazwa.

Abagenzacyaha babihuguriwe bazajya babaza abana mu buryo bwa gihanga kugira ngo bavuge ikibarimo bisanzuye. Kiswe Child Friendly Space.

Juliana Lindse uhagarariye UNICEF mu Rwanda avuga ko hari gahunda y’uko muri buri karere hazashyirwa icyumba nka kiriya n’ubwo byazafata igihe .

Lindse yasabye abo muri RIB kuzakora k’uburyo abana bazajya bahasanga abakozi bafite umutima mwiza kuko ngo umwana aba akeneye umwereka umutima mwiza.

Umunyamabanga wa RIB wungirije Madamu Isabelle Kalihangabo avuga ko kugira icyumba nka kiriya ari ingirakamaro kuko bari barategereje ko bagira ubu buryo bwo kwita ku bana.

Aha yagize ati : ” Ni icyumba kiza kuko kizadufasha gutuma abana bisanzura bakavuga ikibagoye iwabo kandi turateganya kuzagishyira no mu tundi turere.”

Ngo biriya byumba bizafasha abana bafitanye ikibazo n’ubutabera ni ukuvuga abakurikiranyweho ibyaha, abakorewe ibyaha, cyangwa abashobora gutanga ubuhamya mu butabera.

Ati “Abana akenshi bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye, bishobora gutuma akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze ku nzego z’ubutabera, ibyo ni ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mu bijyanye n’ubutabera rero turabibona, urabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye, cyangwa yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga. Ahantu nk’aha harakemura icyo kibazo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku makuru runaka yaba afite.”

Kalihangabo yavuze kandi ko by’umwihariko ku byaha bijyanye n’ihohoterwa cyangwa gusambanya abana ari kenshi byagiye bigaragara ko abana babikorerwa bagatinya gutanga amakuru bitewe n’uburyo yabajijwemo cyangwa yanatewe ubwoba n’ababimukoreye.

Muri kiriya cyumba bazaba harimo inyandiko umugenzacyaha agenderaho zimwigisha uburyo agomba kubaza umwana cyangwa kuganiriza umwana bene uwo ukeneye ubutabera .

RIB na UNICEF bitangaza ko n’ubwo iyi gahunda yo kubaka icyumba cyo kwita ku bana bahuye n’ibibazo bitandukanye, ’Child Friendly Space’, yatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Nzeri 2021, izagezwa hirya no hino mu gihugu uko ubushobozi buzaboneka.

Ku bijyanye n’ubushobozi bwo kwakira abana, RIB ivuga ko hashobora kwakirirwa benshi bashoboka ndetse hakiyongera ko hari n’ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu gufasha abana bakorewe ibyaha cyangwa abakurikiranyweho ibyaha.

Juliana Lindse uhagarariye UNICEF mu Rwanda avuga ko hari gahunda y’uko muri buri karere hazashyirwa icyumba nka kiriya n’ubwo byazafata igihe

Ni ahantu hateguwe ku buryo umwana azajya ahagera agatuza, ntaterwe ubwoba n’ibyo ahasanze, ku buryo yicara akaruhuka

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, byafunguye icyumba cyakirirwamo abana bakeneye cyangwa bakenewe n’ubutabera

Twitter
WhatsApp
FbMessenger