AmakuruInkuru z'amahanga

Ibyavuye mu biganiro Joe Biden yagiranye na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping bigamije guhosha umwuka mubi ukunze kwigaragaza hagati y’ibi bihugu.

Ibi biganiro byabaye hifashishijwe telefone, ni ibya kabiri bibaye kuva Joe Biden yarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itangazo ryashyizwe hanze na ‘White House’ rivuga ko aba bayobozi bombi baganiriye ku cyo buri gihugu gikwiye gukora kugira ngo ihangana ryabyo ritazaganisha ku makimbirane akomeye.

Iryo tangazo rigira riti “Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro mu by’imikorere aho byombi bifite inyungu bihuriyeho, n’aho bifite inyungu bidahuriyeho. Ibi biganiro nk’uko Perezida Biden yabisobanuye, biri mu murongo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye no guhosha ihangana hagati ya Amerika n’ibindi bihugu.”

U Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze igihe bidacana uwaka ahanini biturutse mu bushyamirane mu by’ubucuruzi, ndetse Amerika yagiye ishinja iki gihugu kuyitata ibintu byatumye hafatwa n’icyemezo cyo gukomanyiriza Huwaei.

Umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi wongeye gufata indi ntera ubwo icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga kwibasira abatuye Isi, aho Amerika yashinje u Bushinwa guhisha amakuru y’ibanze kuri cyo.

Ni ibiki Ubushinwa na Amerika batumvikanako?

Hari ibibazo bitari bike bikomeye cyane ibyo bihugu by’ibihangange bitumvikanaho ku bukungu.

Amerika inenga Ubushinwa guhonyora uburenganzira bwa muntu mu bwoko bwa ab’Uighur mu ntara ya Xinjiang.

Ivuga kandi ko Leta y’Ubushinwa ihonyanga uburenganzira bwa demokrasi muri Hong Kong biturutse kw’itegeko rishya ry’umutekano abarinegura bavuga ko rikoreshwa mu gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubushinwa ntibuhwema kuvuga ko Amerika yivanga mu mitegekere y’icyo gihugu.

Ikindi kandi ni uko Amerika itishimiye imitegekere ishingiye kuri politi ya gikomunisite.

Kuva mu 2018 ku butegetsi bwa Donald Trump habayeho intambara y’ubukungu hagati y’ibi bihugu byombi.

Ibicuruzwa byavaga mu Bushinwa byaciwe miliyali $360. Ubushinwa nabwo bwarihoreye bwaciye ibicuruzwa biva muri Amerika bijyayo miliyali $110.

Indi ngingo batumvikanaho ni ingingo yo gukura abasirikare ba OTAN muri Afghanistan. Muri iki cyumweru, umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bw’Ubushinwa bwana Wang Wenbin yanenze cyane ukuvana ingabo za Amerika muri Afghanistan avuga ko ari “ugusiga akajagari”.

Yanenze kandi Amerika kuba yetumye Abanya-Afghanistan “batakaza byinshi cyane”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger