Amakuru ashushyeImikino

Ibyaranze umupira w’amaguru hano mu rwanda mu mpera z’icyumweru

Muri ya gahunda twageneye abakunzi ba Teradignews.rw yo kujya tubagezaho amakuru y’ingenzi aba yaranze icyumweru mu mikino , tugiye kubagezaho bimwe mu byaranze imikino hano mu rwanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 ugushyingo 2017 ikipe yigihugu amavubi yari iri muri Ethiopia aho yari yagiye gukina umukino wo gushaka itike ya CHAN izabera muri Marroc kuya 1 mutarama 2018, ni mu mukino Amavubi yahuyemo n’ikipe yigihugu ya Ethiopia.

Ethiopia yatangiye itakariza icyizere abanyarwanda cyo kujya muri CHAN kuko ku munota wa 18 yatsinze igitego cya mbere  ndetse biza no kurangira mu cige cya mbere cyumukino ari iggitego kimwe ku busa.

U Rwanda rwatangiranye igice cya kabiri ingufu kuburyo byashobokaga cyane kwishyura igitego bari batsinzwe maze birabakundira kuko ku munota wa 53 wumukino Biramahire Abed yakorewe ikosa maze ku mupira w’umuterekano Rutanga Eric atsindira U Rwanda igitego cya mbere.

Ntibyatinze ariko kuberako Ethiopia yongeye kubabaza abanyarwanda itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 65. Ku munota 67 Djabel Imanishimwe yavuye mu kibuga hinjira Hakizimana Muhadjil maze ku munota wa 78 Muhadjil atsinda igitego cya kabiri.

U Rwandsa rwakomeje gusatira izamu rya Ethiopia maze ku munota 80 wumukino rutahizamu wa Police FC atsindira U Rwanda igitego cya gatatu 3 cyanashimangiye insinzi yu Rwanda ku bitego 2 bya Ethiopia kuri 3 by’u Rwanda.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuya  12 ugushyingo 2017 hano I Kigai. Mu gihe u Rwanda rwatsinda cyangwa rutakanga rwahita rubona itike yo guzakina imikino ya nyuma ya CHAN.

Nubwo ikipe yigihugu yari muri Ethiopia, amakipe atarafite abakinnyi bahamagawe mu ikipe yigihugu yakomeje imikino ya shampiyona kuruyu wa gatanu .

Mu mikino yabaye Kiyovu Sport ibifashijwemo Mugheni Fabrice yatsinze ikipe ya Gicumbi igitego kimwe kubusa , uyu mukino wari wabereye I Gicumbi kuwa gatanu tariki ya 3 ugushyingo.

Kuwa gatandatu habaye imikino 2 , Kirehe itsindira Miroplast iwayo ibitego 2-1, Sunrise Fc itsinda Marine igitego 1-0.

Ku cyumweru kuya 5 ugushyingo  Musanze FC yongeye gushimangirako idatsindwa kuburyo bworoshye na Mukura VS  kuko mu mukino Mukura yari yakiriye Musanze I huye byarangiye banganya ubusa kubusa.

Ikipe ya Etincelles kuri stade Umuganda yatsinze Amagaju igitego kimwe ku busa , Etincelles ihita iyobora urutonde rwa shampiyona byagateganyo mu gihe  amakipe yarari imbere nka APR FC na Rayonsport Atari yakinnye imikino ya shampiyona.

Uko amakipe yatsindanye
Uko amakipe yatsindanye
Urutonde rwashampiyona rwagateganyo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger