Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ibyaranze igitaramo Riderman, Knowless, Social Mula na Dream Boys bakoreye i Kigali-AMAFOTO

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018 habaye igitaramo cyo kwinjiza neza abanya-Kigali mu munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda irasozwa kuri iki cyumweru.

Ni igitaramo cyabereye mu mbuga ngari y’inyubako ya CHIK hafi na gare iri rwagati mu mujyi wa Kigali , cyahuje Riderman, Knowless, Dream Boys, Igor Mabano , Social Mula n’abandi barimo abanyamerika banyuze benshi mu buryo bwa Live.

Riderman yaje kwerekana ko afite abakunzi benshi hano i Kigali kuko yageze ku rubyiniro abantu bakajya  mu bicu bishimira indirimbo uyu muraperi yaririmbaga.

Muri iki gitaramo , Mc Sylivie wari MC muri Primus Guma Guma Super Star ya 8 ndetse na Mc Kate Gustave ni bo bari abashyushya rugamba. Ku rubyiniro habanje, Itorero Leaf rigizwe n’abasore n’inkumi bakibyiruka bakaraga umubyimba .

Bakurikiwe n’umuhanzi ukizamuka,  Igor Mabano ndetse akaba ari n’umwarimu mu ishuri rya muziki rya Nyundo, yaririmbye mu buryo bwa Live avanga na Play Back. Mbere yo kugera ku rubyiniro, Mc Kate yabwiye abari muri iki gitaramo ko uyu musore ari mwiza, ngo abahungu basohokanye n’inkumi babakomereho. Uyu yakurikiwe n’abanyamerika bacuranze mu buryo bwa Live benshi bakabyishimira.

Ku rubyiniro aba MC bahise bahamagara Social Mula ahita aririmba indirimbo zitandukanye kandi zakunzwe na benshi nka “Ku ndunduro”, “Amahitamo”, “Super Star”, “Isegonda”, “Umuturanyi” maze abantu na bo berekana ko bazizi kuko bamufashaga kuzisubiramo.

Aba bose bakurikiwe na Dream Boys yaririmbye abantu bakishima, Knowless wakoresheje imbaraga nyinshi kandi abantu bakamwishimira na Riderman washize akadomo kuri iki gitaramo yerekanye ko ahagaze neza mu njyana ya Hip Hop.

Abashyushyarugamba basekeje abantu benshi
Abanyabirori ntibacikwa…uyu musore yasomye Sylivie wari MC

Igor Mabano yaririmbye Live
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na FERWACY
Aba banyamerika baririmbye Live

Social Mula yanyuze benshi
Dream Boys ….

Uyu musore yabyinishije Knowless amukurira ingofero

Riderman ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger