AmakuruAmakuru ashushye

Ibya Perezida Macron wa France na Erdogan wa Turkiya byafashe indi ntera

Nyuma yo gutangaza kuwa Gatandatu ushize ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron akwiye gupimwa hakarebwa niba ari muzima mu mutwe, Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan kuri ubu arahamagarira abantu kwanga kugura ibicuruzwa byo mu Bufaransa ndetse agereranya ukuntu u Burayi bufata Abayisilamu muri iki gihe nk’uko Abayahudi bafatwaga mbere y’Intambara ya II y’Isi.Automatic word wrap

Kuri uyu wa Mbere mu ijambo rye ryaka umuriro nk’uko tubikesha Daily Mail, Erdogan yagize ati: “Muri mu by’ukuri, Aba-fashistes, muri mu by’ukuri isano riri mu ruhererekane rw’Abanazi.”

Yakomeje agira ati: “Abayisilamu ubu bakorewe ubukangurambaga bwo kwicwa nk’ubwakorewe Abayahudi mu Burayi mbere y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.”

Ibi Perezida Erdogan arabivuga ko mu gihe Abayisilamu hirya no hino ku Isi bakomeje kwivovotera Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kubera imyifatire yagaragaje nyuma y’iyicwa ry’umwarimu w’Umufaransa uherutse kwicwa aciwe umutwe n’umusore w’Umusilamu mu nkengero za Paris.

Umwarimu Samuel Paty yaciwe umutwe nyuma yo kwereka abana b’abanyeshuri amafoto asebanya (cartoons) y’Intumwa Muhamadi, Macron nawe atandaza ko batazarekeraho gukoresha ‘cartoons’ mu Bufaransa ndetse ashinja intagondwa z’abayisilamu kubiba ejo hazaza.

Perezida Macron kandi yatangaje ko bagiye gufunga ishyirahamwe rishyigikiye umutwe wa Hamas, avuga ko hafashwe abantu 7 bafite aho bahuriye n’iyicwa rya mwalimu ndetse ko bazafunga amashyirahamwe menshi y’Abayisilamu akorera mu Bufaransa no kwirukana abantu 231 bafitanye isano n’abahezanguni b’Abayisilamu.

Ibi nibyo byazamuye uburakari mu Bayisilamu n’amatsinda yabo mu Bufaransa ndetse bigera no Bayisilamu bo hanze y’iki gihugu, nk’aho Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan nawe, kuri iki Cyumweru, yavuze ko Perezida Macron ari kugaba ibitero kuri Islam.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger