AmakuruAmakuru ashushye

Ibrahim Boubacar Keita uheruka guhirikwa ku butegetsi muri Mali yapfuye

Ibrahim Boubacar Keita benshi bakundaga kwita IBK, wabaye Perezida wa Mali yitabye Imana kuri iki cyumweru, afite imyaka 76. Yaguye mu rugo rwe mu murwa mukuru Bamako.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje aya makuru ntibyatangaje impamvu y’urupfu rwe na nubu bigikomeje kugirwa ibanga.

Gusa uyu mugabo amaranye igihe uburwayi, ku buryo mu 2020 yamaze ukwezi yivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umujyanama wa Ibrahim Boubacar Keita yatangaje ko yitabye Imana ari iwe mu rugo i Bamako mu murwa mukuru wa Mali.

Ibrahim Boubacar Keita, yayoboye Mali kuva mu kwezi kwa Cyenda 2013 kugeza mu kwa munani 2020.

Ubu Colonel Goïta ni we uyoboye igihugu. Keita apfuye mu gihe Mali ikiri mu bibazo, nubwo yakuweho ashinjwa imiyoborere mibi.

Mu gihe yayoboraga, ntiyorohewe n’imitwe yitwaje intwaro ya kislamu yahungabanyaga umutekano mu duce twinshi two hagati mu gihugu no mu majyaruguru, bituma abaturage binubira ubutegetsi bwe.

Yakuweho n’agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi nyuma y’amzi menshi yari ashize abaturage bari mu myigaragambyo basaba ko ubutegetsi bwe bwavaho.

Uretse kuyobora igihugu, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Mali hagati ya 1994 na 2000 yanabaye Perezida w’Inteko Ishina amategeko hagati ya 2002 na 2007.

Nyuma y’ihirikwa rya Keita, Mali yaje kuyoborwa mu nzibacyuho na Bah N′Daw wahoze ari Minisititi w’Ingabo, yungirizwa na Colonel Assimi Goïta.

Nyuma yaho mu buryo busa n’ubwatunguranye, Visi Perezida Goïta yaje gutangaza ko Perezida Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane bayoboraga igihugu mu nzibacyuho bakuweho, abashinja kutamugisha inama mu gushyiraho guverinoma nshya.

Ibrahim Boubacar Keita
Twitter
WhatsApp
FbMessenger