Amakuru ashushye

Ibitaro bya CHUK biherereye mu mujyi wa Kigali rwagati bigiye kwimurwa

Ibitaro bya Kaminuza y’U Rwanda CHUK bigiye kwimurwa bivanwe mu mujyi wa Kigali rwagati mu rwego rwo kubahiriza ibiri ku gishushanyo mbonera kigezweho cy’umujyi wa Kigali.

Ibitaro bya CHUK byubatswe mu 1918 ariko bitangira gukora mu 1928, aho byatangiye ari ikigo nderabuzima bikaza kuba ibitaro mu 1965.

Uretse no kubahiriza ibiri ku gishushanyo mbonera, ni no gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe ku bijyanye n’imyubakire by’umwihariko, ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa bivanwe mu mujyi rwagati, bikajyanwa i Masaka mu karere ka Kicukiro.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, mu kiganiro yagiranye na  The New Times, yavuze ko inyigo ijyanye n’imyubakire y’ibitaro bya CHUK i Masaka igeze kure ikorwa ndetse ikaba yenda kurangira, ku bufatanye n’inkunga ya Guverinoma y’u Bushinwa.

Yavuze ko ibi bitaro bizatangira kubakwa muri uyu mwaka wa 2018, ariko amatariki bizarangiriraho yo akaba azamenyekana nyuma yo kunoza neza inyigo y’imyubakire y’ibyo bitaro. Ibijyanye n’amafaranga azakoreshwa mu kubaka ibi bitaro bishya bizaba bijyanye n’igihe, nabyo kugeza ubu ntibiramenyekana mu gihe hakinozwa inyigo.

Ubusanzwe ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, bigaragaza ko aho ibitaro bya CHUK biri kugeza ubu, hagenewe kubakwa amacumbi agezweho (apartments).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger