AmakuruImyidagaduro

Ibitaramo bya Bobi Wine byongeye kuburizwamo ku munota wa nyuma

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye mu muziki wa Uganda ku izina rya Bobi Wine yongeye gukomwa mu nkokora na Polisi ya Uganda, yahagaritse ku munota wa Nyuma ibitaramo bye yagombaga gukora ku munsi wa Paika no kuwa Mbere ukurikira Pasika.

Ubwo uyu uhanzi yari yiteguye kujya gutaramana n’abakunzi be batandukanye, yohererejwe ibaruwa imubuza kutagira igitaramo na kimwe akora. Ibi ngo byakozwe kubera ko uyu muhanzi yateguye gukora ibi bitaramo atabanje kubahiriza amabwiriza bamusaba.

Bobi Wine ntiyigeze yishimira na gato ibyo abashinzwe umutekano bo muri iki gihugu bakomeje kumukorera. Dore ko avuga ko guhagarikwa kwa buri gihe, bituma ajya mu gihombo kidasanzwe.

Yavuze ko yavuze ko atazigera yicara ngo arebere abari guhonyora uburenganzira bwe nkana.

Chimpreports yanditse ko umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, AIGP Assuman Mugenyi yandikiye Bobi Wine ibaruwa imumenyesha ko atemerewe gukora ibitaramo nk’uko yari yabiteguye. Ngo mu byo azira harimo kutubahiriza amabwiriza bamuha.

AIGP Assuman Mugenyi kandi yahaye kopi abayobozi ba polisi batandukanye hirya no hino muri Uganda kugira ngo bamufashe kuburizamo icyitwa igitaramo cyose Bobi Wine yakorera ku butuka bw’igihugu atarakomorerwa.

Mu bamenyeshejwe ko bagomba kuburizamo ibitaramo bya Bobi Wine, harimo Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, abayobozi ba polisi mu turere dutandukanye ndetse bahaye kopi Abtex Promotions yateguraga ibitaramo.

Mu mwaka ushize polisi nabwo yaburijemo igitaramo cyo kumurika album Bobi Wine yise ‘Kyalenga’ cyagombaga kubera kuri Stade Namboole. Icyo gihe Bobi Wine yahise acyimurira ku mucanga we wa One Love Beach muri Busabala ho muri Wakiso District.

Iki gitaramo akimara kukijyana muri Wakiso nabwo Polisi yamusanzeyo imubuza amahwemo. Yemerewe kuririmba mu buryo bugoranye cyane, icyo gihe nabwo yakozanyijeho na leta.

Bobi Wine amaze kwakira iyi baruwa imubuza gukora ibitaramo yahise yandika kuri Facebook ati “Muzirikane ko nta wundi muhanzi usabwa kubahiriza ibi byose muntegeka kandi ibitaramo byabo ntibifungwa.”

Yongeyeho ati “Ntabwo tuzicara ngo turebere gusa mu gihe uburenganzira bwacu buri guhonyorwa.”

Yashimangiye ko kuva mu 2017, Polisi imaze kuburizamo ibitaramo bye 124 kandi ko byamuhombeje amafaranga atagira ingano.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019 yatumije abanyamakuru ngo bagirane ikiganiro ndetse yanavuze ko n’abaturage bemerewe kuzamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger