Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ibitangaje kuri Mugisha ukina ari umurokore mu Runana kandi ubusanzwe ari umu Islam

Abakunda gukurikirana amakinamico mu Rwanda, cyane mu runana  bazi uwitwa mwalimu  Mugisha ukunda gukina ari umurokore weguriye umutima we wose Yesu Kristo.

Mu buzima busanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Mukeshimana Moussa asengera mu idini ya Islamu, mu runana aba akina nk’umwe mu njijuke ziri mu mudugudu wa Nyarurembo ndetse by’umwihariko akaba n’umurokore wahariye ubuzima bwe bwose kugengwa na Kristo.

Yavutse ku wa 15 Gicurasi, 1969. Ni umugabo wubatse, afite umugore umwe n’abana 5 umukuru afite imyaka 23, umuto afite imyaka 16 bakaba batuye mu Kiyovu ahaherera mu gace k’ahazwi nka Cercle Sportif.

Kugira ngo atangire gukina mu Runana yarigaruriye Imana byatewe n’umukobwa arera muri iyi kinamico [Urunana] witwa Nyiraneza wafashwe   ku ngufu na mubyara we, aza kumuhishira ndetse bimuviramo igifungo cy’umwaka umwe muri gereza ari naho yaje gufungurwa yarahindutse umurokore karundura.

Yabisobanuye ati” Ubundi ababizi neza aho byaturutse , icyo gihe byaturutse kuri Murobyi [uyu yakinnye mu Runana rugitangira] wari wafashe ku ngufu umwana nareraga witwa Nyiraneza yari abereye Nyirarume noneho tuza kubihishira nk’umuryango ariko twasahakaga kwerekana ko guhishira icyaha nabyo bihanirwa ,

ubwo rero byaje kumenyekana Murobyi we akatirwa burundu naho njye nkatirwa umwaka kubera guhishira umunyacyaha. Ngeze muri gereza nibwo nahise numva ko nkijijwe , igihe navaga muri Gereza nabwo nasanze umugore wanjye ari ikigusha duhita dutandukana.”

Avuga ko gukina ari umurokore mu runana ntacyo birahindura ku myemerere ye n’ubwo bamwe iyo bamenye ko atari umurokore mu buzima busanzwe batungurwa.

Ati”Mu by’ukuri Mugisha ni akazi hanyuma mu buzima busanzwe imyemerere ya njye nkaba ndi umu Islam, iyo ndi mu runana nyine mba ndi murokore byagera mu buzima busanzwe nkaba umu Islam kandi mbona ntacyo bihungabanya ku myemere yanjye isanzwe.”

Igitangaje kuri uyu umugabo  n’ubwo akina nk’umurokore wagezeyo ntago arakandagira mu rusengero n’umunsi wa rimwe , kandi mu runana aba atera amakorasi avuga amasengesho wumva azi ijambo ry’Imana koko nk’umurokore nyawe, avuga ko uretse kuganira n’abarokore akamenya uko bakora nta rindi banga akoresha.”

Ati”Ushobora kumva ukuntu mba nahinduye imivugire nisanishije n’ubuzima bwa kirokore ukagira ngo ndiwe kandi mu by’ukuri sindanagera aho bari gusengera, njyewe nganira nabo nshobora nko kugenda nkaganira nawe nkumva uburyo yitwara, nkumva uburyo avuga , nkumva ibintu akora bituma agira ubudasa n’abandi mu myumvire ijyanye n’iby’Imana noneho nanjye nkagerageza kwinjiramo gutyo.”

Iyo akina yisanisha n’ubuzima bwa kirokore kuko mu buzima tubamo bwa buri munsi umurokore afatwa nk’umumtu w’umunyakuri bigaruma benshi bamwizera bakumva ko byanga bikunze nk’umuntu wubaha Imana icyo avuze cyose kiba ari ukuri.

Mukeshimana Mussa, uretse kuba ari umukinnyi w’ikinamico Urunana kuva igihe rwatangiriye mu mwaka wa 1999, ni umukinnyi mu itorero Indamutsa rya RBA ndetse akaba akina n’andi makinamico atandukanye ndetse agakina uburyo btandukanye bitewe nicyo bamubwiye gukina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger