AmakuruImyidagaduro

Ibirori by’isabukuru ya Wema Sepetu byitabiriwe kuburyo bukomeye. (+AMAFOTO)

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Wema Sepetu yatumiyemo umukinnyi wa filime ukomeye  wo muri Ghana , Van Vicker byitabiriwe n’abantu benshi birenze abo yari yateganyije.
Wema Sepetu ufite ikamba rya Miss Tanzania mu 2006  yavutse  Taliki ya 28 Nzeri 1988, muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 30 byiswe ‘Wema Sepetu Birthday Gala’, byitabiriwe na Mama wa Diamond Platinuz  n’abandi bakinnyi ba filime zo muri Tanzania batandukanye.
Muri ibi birori byari byitezwe ko Diamond wahoze akundana na Wema Sepetu ndetse banasigaye bakorana cyane aza kubyitabira ariko ntiyigeze ahakandagira, gusa Wema Sepetu yavuze ko Diamond ataje kubera impamvu zitunguranye gusa ntakibazo we yabigizeho.
Abantu benshi bari biteze ko  uyu muhanzi aza kwitabira ibi birori  nyuma yo kugarura Wema Sepetu hafi ye , akamuha akazi kuri Wasafi TV, ari nacyo cyatumye abantu benshi barimo abanyamakuru bari baje kureba niba Diamond kugera muri  ibi birori byabereye mu cyumba cy’inama cya Mlimani  mu mujyi wa Dar Es salaam.
Ibinyamakuru byo muri Tanzania byaramutse byandika ko Wema Seputu muri iyi minsi ari kugaragara bitandukanye na mbere cyane ko ngo ari gukora ibishoboka byose ngo agabanye ibiro.
Mama wa Diamond Platinumz yari yitabiriye ibi birori
Joseph van Vicker, umukinnyi wa filime wo muri Ghana yari yitabiriye ibi biroro nk’umutumirwa mukuru
Mama wa  Wema  Sepetu   aganira n’itangazamakuru
Abanyamakuru bari benshi cyane
JB  aganira n’itangazamakuru
Abandi bashyitsi bari bitabiriye ibi birori

Van Vicker ni uku yazanye na Wema Sepetu muri ibi birori
Wema Sepetu benshi bakunze kwita Tanzanian Sweetheart

Twitter
WhatsApp
FbMessenger