Amakuru ashushyeIyobokamana

Ibintu utari uzi kuri Aid-el-fitr Abayisiramu bizihiza uyu munsi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018, mu Rwanda no ku Isi yose Abayisiramu basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, muri uku kwezi basabwaga kwigomwa ibintu bimwe na bimwe byo kwinezeza ndetse no kubana neza n’abagenzi babo.

Kuri uyu munsi wo gusoza ukwezi kwa Ramadhan, hari benshi bumva ko aba ari igihe cyo Abayisiramu baba babohowe noneho bagiye gukora ibyo bishakiye, ariko burya siko biri, hano hari ibintu abantu batazi kuri uyu munsi wa Aid-el-fitr.

Uyu munsi ntabwo ari umunsi wo kurya gusa

Aid-el-fitr, ntabwo ari umunsi wo kurya nkuko benshi babitekereza, ahubwo ni umunsi Abayisiramu baba bagomba kwibagirwa ibibi byababayeho mu mwaka wose uba ushize. Impamvu barya ndetse bagasangira n’inshuti n’abatabifite ni uko ari amahame y’idini kuko ari ishimwe baba baha Imana (Allah) kuba yarabashoboje muri uku kwezi kwa Ramadhan.

Uyu munsi utangira Abayisiramu bose bari mu musigiti basenga, nyuma iyo barangije bifurizanya umunsi mwiza wa Aid-el-fitr ubundi bagasangira n’imiryango ndetse n’inshuti ibyo kurya baba bateguye.

Aid-el-fitr ni umunsi wo kuzirikana no kwibuka abantu batakiri ku Isi.

Kuri uyu munsi, Abayisiramu nyuma yo kurangiza gusenga bajya gusura no gusukura imva z’ababo mu rwego rwo kwibuka, baba banabasabira kuri Allah ngo baruhukire mu mahoro.

Ibi babikora mu rwego rwo kugendera ku byo intumwa y’Imana Muhammad yakoraga kuko we yasuraga imva ya nyine buri kwezi amusabira ku Mana ngo imubabarire ibyaha bye. Yizeraga ko urupfu ruzakomeza kubaho kugirango ruhe abakiriho isomo ry’uko bitwara.

“Ramadhan” iri gusozwa uyu munsi ni izina ry’ukwezi kwa cyenda mu rurimi rw’Icyarabu, igisibo cya Ramadhan ni itegeko ry’Imana yahaye abayemera ibicishije ku ntumwa yayo, Muhamad. Itegeko ryatanzwe nyuma y’imyaka ibiri Muhamad ahawe ubutumwa (abaye intumwa), hashize imyaka 1438 Abayisilamu batangiye gusiba.

Gusiba muri Ramadhan ku bayisilamu, ni ukwigomwa ibyo wemerewe (ibyo utabujijwe n’Imana), ukabikora kubera Imana. Muri ibyo wigomwa harimo kurya no kunywa ndetse no kubonana n’uwo mwashakanye, bikaba bikorwa ku manywa (kuva umuseke utambitse kugeza mu kabwibwi).

Iboneka ry’ukwezi nicyo gisoza kikanatangiza ukwezi uku kwezi gutagatifu gusa ariko ntigishobora kurenza iminsi mirongo itatu cyangwa ngo kigire munsi y’iminsi 29.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger