AmakuruPolitiki

Ibintu byasubiwemo uwahohoteraga umugore n’umukobwa wese yikosore

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko, ibi nibyatangajwe na Perezida  w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Bernard Makuza uyu wa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2017.

Bernard Makuza yabitangaje ubwo yagezaga ijambo kubantu bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo  kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bwateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’umuryango ifatanyije na UN WOMEN.Ni igikorwa cyabereye kuri Petit Stade.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa: Wirihishira”. Iki gikorwa kikaba cyabanjirijwe n’urugendo rugamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rwatangiriye ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda  rusorezwa kuri Sitade Amahoro i Remera.

Bakoze urugendo

Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Bernard Makuza wari umushyitsi mukuru mu gutangiza ubu bukangurambaga, yagize ati: “ Uhohotera umugore n’umukobwa ndetse n’undi muntu wese yikosore, natikosora azabisobanura kuko turi igihugu kigendera ku mategeko, kandi ntawe uri hejuru yayo”.

Yakomeje avuga ko nubwo igipimo cy’ihohoterwa ari gito mu Rwanda ugereranyije no mu bindi bihugu rigihari, abanyarwanda bagomba kurihagurukira bakarirwanya kuko ryica umuryango, rikibasira n’iterambere ry’igihugu.

Yunzemo ati:”Guhoza ku nkeke, guhezwa no gutesha agaciro ndetse no gukubita bivamo urupfu, bifite ingaruka ku babikorerwa ku muryango wabo no ku gihugu muri rusange, kandi gukemura ihohoterwa bigomba kureberwa mu buryo bwagutse bushingiye ku burenganzira bw’ibanze bw’umunyarwanda butangwa n’itegeko nshinga twihangiye rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro n’indahubanganywa, afite uburenganzira ku kudahubanganywa ku mubiri no mu mutwe.”

Yasoje avuga ko yizeye ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rizacika aho yagize ati: Ubushake bwa Politiki bwa Leta y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa  tugomba kubwubakiraho kandi inzego zibishinzwe zifite ibyangombwa byose bikenewe mu guhangana naryo. Twirinde kubuhishira rero, dore ko hari n’intambwe ishimishije yatewe n’inzego zibishinzwe cyane cyane Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubutabera, kandi bakomeze bavugutire umuti iki kibazo.”

Minisitiri w’uburinganire n’umuryango Nyirasafari Esperance, nawe wari witabiriye iki gikorwa  yavuze ko yizera ko abanyarwanda nibakomeza guhuza imbaraga, ihohoterwa rizacika burundu, anasaba urubyiruko kubigiramo uruhare.

Gutangiza ubu bukangurambaga byanaranzwe n’ubuhamya bwatanzwe n’umuryango wabanaga mu makimbirane  ariko ubu ukaba ubanye neza kubera ubukangurambaga bahawe, wanitabiriwe kandi n’abanyacyubahiro batandukanye barimo aba Minisitiri, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko muri iyi minsi 16 y’ubu bukangurambaga abaturage bazahabwa ibiganiro bibakangurira kwirinda ihohoterwa, ibiganiro ku maradiyo na Televiziyo, guca imanza zifite aho zihuriye n’ihohoterwa n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger