AmakuruImyidagaduro

Ibintu bitangaje utamenye kuri Lucky Dube umaze imyaka 14 atabarutse

Tariki 18 Ukwakira, ni itariki itazibagirana mu mitwe y’abakunzi b’injyana ya Reggae n’abakunzi ba muzika muri rusange. Itariki nk’iyi mu mwaka wa 2007 nibwo hasakaye inkuru ibika urupfu rwa Lucky Phillip Dube, umwe mu bagabo bakomeye ku isi muri Reggae.

Lucky Dube yavutse tariki 3 Kanama 1964 avukira mu Mujyi wari uri hafi y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Ermelo, mu ntara ubu yitwa Mpumalanga. Sarah Dube, nyina umubyara ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho.

Inkomoko y’iri zina yavuzweho byinshi, aho televiziyo ya CNN yo ivuga ko “Lucky” byaturutse ku kuvuka kwe mu buryo bugoranye, kuko yavutse ari inda ivuyemo itagejeje igihe, ariko akabaho.

Sarah Dube, nyina umubyara ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho.

Lucky Dube n’umuvandimwe we witwa Joe bakuze barerwa n’umubyeyi umwe,

Hamwe n’abavandimwe be babiri, Thandi na Patrick, Lucky Dube yarezwe cyane na Nyirakuru mu gihe nyina umubyara yamaraga igihe kinini atari kumwe na we yaragiye gushaka imibereho.

Mu kiganiro yatanze mu 1999, Lucky Dube yavuze ko nyirakuru yamubereye umuntu w’igitangaza, akaba ari na we afata nk’uwatumye aba uwo yabaye we.

Lucky Dube yakuze afite inshingano zo gutunga umuryango we wari ukennye, akiri muto yari umukozi mu busitani, ariko nyuma yo gusanga amafaranga akorera ari make atazamufasha gutunga umuryango we mu hazaza, yahisemo kujya kwiga kugira ngo azabone amahirwe yo gukorera amafaranga menshi.

Ageze ku ishuri, yinjiye muri Kolari hamwe n’inshuti bari bahuriye ku ishuri, bakoze itsinda bise The Skyway Band.

Ari ku ishuri yamenye ibijyanye n’umuryango wa Rastafari, maze yiyemeza kuba umu Rasta.

Ku myaka 18 Dube ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yategerezaga ko ibiruhuko bigera kugira ngo ajye gukoresha indirimbo ze za mbere, icyo gihe yakoranaga n’itsinda rya The Love Brothers, ari na ryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul “, mu mwaka wa 1982.

Lucky Dube yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe mu bihe yanyuzemo akiri muto mu gihugu cye mu ndirimbo ze, cyane cyane akibanda ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange, ivanguraruhu ryari ritsikamiye abirabura ku Isi by’umwihariko Afurika y’Epfo, ibibazo bijyanye na politiki, imibanire y’abantu ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu.

Indirimbo zigize Album ya mbere Dube ntiyigeze aziyandikira, uretse Album zindi zakurikiye iya mbere, kuri Album nka Rastas Never Die yasohotse mu 1984, niho yagaragarije uruhare runini ku itegurwa ryayo bitandukanye n’iya mbere.

Ku myaka 18 ubwo Lucky Dube yigaga mu mashuri yisumbuye, yategerezaga ko ibiruhuko bigera kugira ngo ajye gukoresha indirimbo ze za mbere, icyo gihe yakoranaga n’itsinda rya The Love Brothers, ari naryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul”, mu 1982 ari nayo yatumye afatwa nk’umuhanzi uhamye.

Lucky Dube yatabarutse ku myaka 43, amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae. Yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose ,Mu myaka 25 yamaze aririmba yegukanye ibihembo byose hamwe 20..

Lucky Dube, inshuti y’u Rwanda

Lucky Dube akiriho, yagiye agaragaza gukunda no guha agaciro ikiremwamuntu cyane, bitari ibyo kuharirimbira gusa ahubwo no mu buzima bwe busanzwe, kuko yababazwaga n’akarengane abantu bamwe bagirira abandi.

Ubwo yasuraga u Rwanda, akigerera ku Rwibutso rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yasohotse atabasha kuvugana n’itangazamakuru kubera ikiniga cyinshi ahubwo yahise asuka amarira, kwihangana biramunanira kubera uburyo yabonye inzirakarengane zishwe.

Lucky Dube yakoreye ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda birimo Fespad ndetse n’ibindi yakoraga mu buryo bw’umwimerere.

Lucky Dube yavugaga ko yemera Imana imwe gusa, ku bamuzi neza bahamya ko atanywaga itabi ndetse n’ibindi bisindisha. Yubahaga imyemerere ndetse n’umuco bya buri muntu.

Bivugwa ko yishwe n’abajura bamuziza imodoka ye ihenze

Hari mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2007 ubwo abajura bamurasaga bashaka kwiba imodoka ye yari ihenze cyane yo mu bwoko bwa Chrysler 300C, mu gace ka Rosettenville, mu Mujyi wa Johannesburg.

Bivugwa ko abajura bamurashe akagerageza guhunga,a riko akaza kugonga igiti akagwa aho ariko ntibabashe gutwara imodoka bashakaga kwiba, ariko bakaba batari bazi umuntu wari muri iyo modoka dore ko bavuga ko bakekaga ko ari umukire w’umunya-Nigeria bishe, nabo ubwabo bakaba baremeje ko bamenye uwo bishe nyuma yo kumva amakuru bukeye bwaho ko ikirangirire Lucky Dube yishwe n’abajura b’imodoka.

Umwana we w’umuhungu na we bari kumwe mu modoka ni we wagiye gutabaza. Umukobwa we w’imyaka 16 na we bari kumwe muri iyo modoka na we ntacyo yigeze aba.

Lucky Dube yasize abana 7, indirimbo ze nka Remember me, Prisoner, Together As One, Romeo,… ni bimwe mu bikorwa yasize inyuma bitazatuma yibagirana.

Yapfuye amaze gushyira hanze albums 20.

Yashyinguwe mu giturage cya Ingogo mu Ntara ya Kwazulu Natal tariki 28 Ukwakira 2007, muri km 250 uvuye mu Mujyi wa Johannesburg yiciwemo, aherekezwa n’ibihumbi n’ibihumbi by’abantu biganjemo abakunzi b’indirimbo ze.

Lucky Dube yatabarutse yiteguraga gufungura igikombe cy’Isi cyabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo ku nshuro ya mbere kibereye ku mugabane w’Afurika, mu mwaka wa 2010.

Abantu 5 batawe muri yombi, 3 muri bo bahamijwe ibyaha byo kwivugana Lucky Dube tariki 31 Werurwe 2009 , bakatirwa igifungo cya burundu.

Muri 2007 ubwo The Guardian yandikaga ku rupfu rwa Lucky Dube, iki kinyamakuru cyatangaje ko Afurika y’Epfo ifatwa nk’igihugu cya mbere cyicirwamo abantu benshi, byibura 20.000 ku mwaka.

Imibare y’abafatwa ku ngufu, ubujura bw’imodoka ndetse n’ubugizi bwa nabi butandukanye nayo iri hejuru.

Imodoka Lucky Dube yarasiwemo

Ibintu 11 wamenya kuri Lucky Dube

1.Umubyeyi we yamwise Lucky Dube bisobanuye umunyamahirwe, nyuma yaho mukuru we yari yapfuye afite amezi atandatu gusa.

2. Akiri umwana yakoze mu busitani ashaka amafaranga yo kujya ku ishuri

3. Hari abavugaga ko se ari umunya-Zimbabwe

4. Indirimbo ze za mbere zari ziganjemo ikizulu.

5. Yanze kunywa Marijuana, ibisindisha no kuba yakoresha ikindi kiyobyabwenge kugira abere urugero rwiza abana be.

6. Yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa ‘Voice in the Dark, ‘Getting Lucky’ na ‘Lucky Strikes Back’

7. Yabanje kuririmba mu njyana gakondo yitwa Mbaqanga, mbere yo gutangira Reggae mu 1984

8. Yari afite abana barindwi

9. Yakundaga amafarasi

10. Yari yarasinye amasezerano muri label ikomeye muri Amerika yitwa Motown

11. Mu 1992 yavuze ijambo agaragaza ko guverinoma yashyiragaho amategeko akandikwa mu bitabo bitandukanye ariko ntajye mu mitwe y’abaturage.

Abakunzi aba Lucky Dube bamusezeraho bwa nyuma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger