Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ibintu 4 Mowzey Radio yitabye I?mana atarangije ubwo yarakiri mu Buzima

Urupfu rwatwaye Mowzey Radio agasigira agahinda benshi mu bakunzi be nawe ubwe bwite rukangiza imwe mu migabo n’imigambi yari yarahize kuzageraho,ntawatinya kuvuga ko rwagije byinshi. Radio witabye imana kuwa kane w’icyumweru cyashize ku itariki ya 1 Gashyantare 2018 nyuma y’ibyumweru bibiri ari mu bitaro yashyinguwe kuwa gatandatu na none w’icyumweru cyashize mu gace ka Nakawuka mu karere ka wakiso muri uganda.

Dore ibintu 4 Nyakwigendera Mowzey Radio yari yarahize ariko yitaba imana atabihiguye:

1.Radio yifuzaga gusubira ku ishuri:

Mu mwaka ushize wa 2017 ubwo yagiranaga ikiganiro n’igitangazamakuru cyo muri Uganda yatangaje ko uyu mwaka wa 2018 agomba gusubira ku ishuri akiga gukora umuziki ndetse no gutuganya amajwi aribyo bita mu rurimi rw’icyongereza “Music Production and Sound Engineering”,ariko yitabye imana atarajya no kwiyandikisha.

2.Radio yifuzaga gukomeza kuzamura urwego rwe mu mwuga w’ubunyabugeni:

Ikintu kimwe abantu benshi batamenye kuri Radio nuko yari umunyabugeni mwiza nyuma yo kuba ari n’umuhanzi dore ko ubwo yiyungaga na label ya Leone Island ya Dr Jose Chameleon yaje kumushusha isura ye maze icyo gishushanyo aza kucyimuhamo nk’impano bityo rero mbere y’uko yitaba imana yari yatangaje ko yifuza gukomeza gukora umwuga we w’ubunyabugeni maze nawo akawuzamura.

3.Radio yifuzaga kwimukira aho yavukiye mu Ntara ya Neverland mu gace ka Makindye:

Mu Ntara ya Neverland niho ku ivuko rya Goodlyfe dore ko Nyakwigendera Mowzey Radio hamwe na mugenzi we Weasel baririmbanaga ariho baboneye izuba ndetse banahatangirira kariyeri yabo mu muziki.Nyuma y’uko bagirwaga inama n’ababyeyi babo babazi ari abana kuba bakubaka inzu zitandukanye bo bombi muri kariya gace Radio yaje kubishyira mu bikorwa ndetse n’inzu iruzura ariko yitaba imana atahimukiye.

4.Radio uyu mwaka wa 2018 yari yarahize gushinga Recording label yiwe bwite “Angel Music”:

Mu ndirimbo ye ya nyuma “Taburanange”  yasorejeho kariyeri yiwe y’umuziki humvikanamo ijambo “Angel Music” ngo burya niryo ryari kuba izina rya Studio yiwe nshya yifuzaga gufungura vuba cyane  muri uyu mwaka wa 2018 intego yayo ari ugufasha Abanyamuziki bakiri bato kuzamuka muri kariyeri yabo by’umwihariko kandi Album yiwe ya Gospel  nshya yendaga kugera ku musozo nayo yagombags gushyirwa hanze na Studio yiwe  “Angel Music “.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger