AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ibikorwa bya Gen. Muhoozi byagaragaje ko ari gutegurwamo uzasimbura se ku butegetsi

Uhereye ku buryo umuhungu wa Perezida Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagiye azamurwa mu ntera akaba umuyobozi w’umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida (PPU), waje gusimbuzwa uwa SFC (Special Forces Command) hamwe n’izindi nshingano yagiye ahabwa, biragaragara ko hari izindi zikomeye yari arimo ategurirwa.

Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ni umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda.

Umushinga ukomeye wa Muhoozi wo gusimbura Se ku butegetsi wongeye guca amarenga mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko nk’uko inkuru ya The Monitor ibivuga.

Ni ibirori byanitabiriwe na Perezida Kagame nyuma y’imyaka itatu yari ishize u Rwanda rwarafunze umupaka warwo wa Gatuna uruhuza na Uganda rushinja umuturanyi warwo gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Mu ijambo rye, Kagame yashimye Muhoozi kuba yarakoze ibishoboka byose ngo umubano w’ibihugu byombi wongere kuzahuka.

Amakuru ava mu bitabiriye ibi birori, The Monitor yabonye, avuga ko Kagame yavuze ko Muhoozi yasabye inshuti ye nimero ya telefone ngo amuhamagare amubwira ko yifuza kubonana na we maze iyo nshuti ye ibwiye Kagame ko Muhoozi amukeneye, amwemerera guhamagara bemeranya guhurira i Kigali.

Icyo gihe ngo bagize ibiganiro byiza ndetse bituma umubano w’u Rwanda na Uganda utangira kuba mwiza.

Iyi nkuru ikomeza ivuga muri ibyo birori Kagame, uwo Muhoozi yakunze kwita ‘uncle’ yabwiye Museveni ko kuva umuhungu we ahaguruka akiyemeza gushakira igisubizo ikibazo cyatandukanyaga Uganda n’u Rwanda ashobora gukora “ibintu binini.”

Museveni ku ruhande rwe ngo yaciye amarenga ku bijyanye n’ahazaza asa n’uburira umuhungu we, avuga ko badahuje imico ku bijyanye no kurwanya ruswa.

Amagambo ya Museveni yahawe igisobanuro cy’uko afite umugambi wo kuva ku butegetsi agaharira umuhungu we, akaba yaratungaga agatoki Muhoozi uyoboye umutwe w’ingabo zirwanira ku butaka ko mu gisirikare harimo ruswa.

Ikindi umwanditsi ashingiraho agaragaza umugambi wa Muhoozi wo kuyobora Uganda ni uburyo kuva mu 2019, Muhoozi yongeye kwigaragaza asa n’urenze ibyo kuba umusirikare mukuru aba umudipolomate.

Yifashishije Twitter, yagiye ashyira ku mugaragaro ibijyanye n’abayobozi bakuru yabonanye na bo mu bihe bitandukanye. Uretse Perezida Kagame harimo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri na Lt Gen Osama Askar, umugaba w’ingabo za Misiri.

Ku bibaza niba Muhoozi ashobora kugera ikirenge mu cya se ku mwanya wa perezida, birasa nk’aho yahisemo kwerekana ubushobozi bwe akoresheje dipolomasi kugira ngo abone aho ahera.

Umushinga wa Muhoozi muri diplomasi no gukoresha imbuga nkoranyambaga na wo wateje kwibaza niba agengwa n’amategeko ya gisirikare asaba abasirikare kwitandukanya na politiki.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger