Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ibikorwa bishya bya Topher Muneza umaze iminsi acecetse

Umunyamuziki umaze kubaka izina mu Rwanda Muneza Christopher[Topher Muneza] wari umaze iminsi atavugwa cyane nyuma yo kwitabira irushanwa rya PGGSS ubwo ryabaga ku nshuro ya 7, yatangaje ibikorwa bishya ahugiyemo ndetse anavuga ko agiye kugarukana imbaraga  muri muzika nyarwanda.

Uyu muhanzi yaherukaga kuvugwa cyane mu mutarama 2017, ubwo yakoraga indirimbo yise ijuru rito yanakoreye igitaramo cyakataraboneka kuwa 14 gashyantare cyari cyitiriwe umunsi w’abakundana. Iki gitaramo yari yakise Ijuru rito concert cyabereye muri Radisson Blu  Hotel.

Muri iki gitaramo  kwinjira byari amafaranga 50,000 kuri couple ndetse na 35,000 ku muntu wari wenyine. Topher Muneza yamuritse indirimbo ze zigize iyi album nshya ya kabiri, igizwe n’indirimbo yahimbye zakunzwe mu myaka ibiri ishize uwa 2015 na 2016 mu njyana zivanze Afrobeat, Pop na Zouk. Iyi album ya kabiri yaje ikurikira iyo yise Habona.

Uyu muhanzi aheruka kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma ryabaga ku nshuro yaryo ya 7 akaba yaranegukanye umwanya wa 2 .

Kuva iri rushanwa ryasozwa Topher Muneza ntari kugaragara cyane muri muzika ndetse hanavuzwe inkuru z’uko yaba ari mu mushinga w’indirimbo na Meddy gusa amaso y’abakunzi ba muzika y’aba bahanzi bombi ahera mu kirere.

Kuri ubu uyu muhanzi avuga agiye kugarukana imbaraga zidasanzwe mu muziki ndetse akaba kw’ikubitiro ari gutegura gushyira hanze indirimbo ye nshya izazana n’amashusho yayo, akaba ateganya no gusubukura umushinga afitanye na Meddy avuga ko nawo uzaba warangiye mbere y’uko uyu muhanzi[Meddy] afata rutemikirere yerekeza muri Amerika asanzwe aba.

Ati” Umushinga wanjye na Meddy tugiye kuwusoza ndetse nteganya ko azava mu Rwanda dukoze amajwi n’amashusho y’indirimbo yacu, nanjye ndi guteganya gushyira ahagaragara indirimbo yanjye nshya izazana na n’amashusho yayo.”

Topher Muneza ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera uburyo bw’imiririmbire ye yihariye ndetse n’ijwi ry’umwimerere, indirimbo zizamura ibyiyumviro byiganjemo iby’urukundo zituma abiganjemo igitsina gore bamushidukira.

Topher yamuritse album ye ya mbere ‘Habona’ mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Serena Hotel ku tariki 15 Gashyantare 2014. Icyo gihe yari umwe mu bahanzi bakorera mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music, gusa kuri ubu yayivuyemo.

Ubwo Topher Muneza yamurikaga Album ye ya kabiri/ Photo:IGIHE

Yanditswe na Theogene Uwiduhaye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger