AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ibihugu byo muri Africa birikureba intambara y’Uburusiya na Ukraine byicecekeye, kubera iki?

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin amaze iminsi afashe icyeezo cyo kwatsa umuriro kuri Ukraine yagiranye nayo ubwumvikane buke ku bijyanye no kwinjira mu miryango mpuzamahanga nka OTAN/NATO irimo na Amerika.

Ubwo Ukraine yagaragazaga ubushake bwo kwinjira muri OTAN, byakorogoshoye Perezida Putin utarigeze yifuza kongera kubyumva ukundi uretse kwifuza kumva Ukraine yafashe umugambi wo gusubiza inyuma ikirenge cyinjitlra muri NATO.

Perezida Putin ubwe yumva ko kubona Ukraine muri OTAN ari ukwiyegereza umwanzi ukomeye ariwe Amerika ari nacyo gituma yaremeye gutangiza intambara n’umujinya mwinshi aho bivugwa ko we yaba yifuza kubyutsa icyahioeho nk’ingoma y’ABASOVIYETE.

Muri iyi ntambara, nta leta n’imwe yo muri Afurika yigeze igira icyo itangaza haba ku ruhande rw’Uburusiya cyangwa Ukraine.

Kuberiki Leta zo muri Africa zahisemo kwinumira kuri iyi ntambara?

Abayobozi bo muri Afurika bahisemo kwiccekera

Urebeye kure, iyi ni intambara ahanini ishyamiranyije Uburusiya n’ibihugu bya Amerika n’inshuti zayo byibumbiye muri OTAN – nubwo byo bitari mu mirwano.

Umugabane wa Africa wo ufitanye umubano n’izo mpande zombi, ushingiye ku mateka, inyungu, inkunga, ubutegetsi, ubucuruzi, ijambo, n’ibindi.

Mu buryo bugaragara, abategetsi b’ibihugu byinshi bya Africa birinze kwamagana ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine, cyangwa kwerura ko babishyigikiye.

Abaturage ba Africa ariko bo iyi ni ingingo barimo kuvugaho nta mususu. Kuri page ya Facebook yacu tumaze kubona ibisubizo (comments) ibihumbi ku nkuru zivuga kuri iyi ntambara, bugaragaza uruhande abo mu Burundi n’u Rwanda bashyigikiye.

Ingaruka z’iyi ntambara zatangiye kugaragara muri Africa

Mu bihugu bimwe hamaze kuba izamuka ry’ibiciro by’ibitoro kubera ihungabana kw’ubucuruzi bwabyo (kubivana ku ’isooko’ bigera ku isoko) kubera iyi ntambara.

Ibi bimaze kuboneka muri Africa y’Epfo, Zambia, na Sierra Leone. Byitezwe kandi muri Ghana, mu gihe Tanzania yo yakuyeho imisoro imwe ku bitoro kugira ngo umuguzi atazahazwa n’izamuka ry’igiciro cyabyo.

Kuzamuka kw’igiciro cy’ibitoro kubera iyi ntambara gushobora gutera izamuka ry’ibiciro by’ibindi bicuruzwa nkenerwa mu buzima ku masoko.

“Ibyo rero bivuze ko umuntu wese aho ari ku isi ibiciro bizazamuka”, nk’uko impuguke mu bukungu Teddy Kaberuka yabibwiye BBC mu cyumweru gishize.

Abarundi n’abanyarwanda baravuga iki kuri iyi ntambara

Nubwo mu cyumweru gishize umuryango w’Ubumwe bwa Africa wamaganye intambara Uburusiya bwari butangije kuri Ukraine, ubutegetsi bw’ibihugu bya Africa bukomeje kwirinda kwerekana aho buhagaze.

Kenya na Africa y’epfo nibyo bimaze kuvuga kumugaragaro ko bwamaganye intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine.

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, kuwa mbere yanditse kuri Twitter ubutumwa bwerekana ko ashyigikiye Uburusiya muri iyi ntambara.

Kuwa kabiri, Perezida Museveni nawe yanditse kuri Twitter ubutumwa buvuga kuri iyi ntambara, ariko ahita abusiba nyuma y’umwanya muto. Ibyo bamwe bavuze ko yatinye ko uruhande ariho impande zihanganye zirubona.

Mu gihe abategetsi ba Africa ubu birinze kwerekana aho bahagaze, abaturage bo iyi ntambara ni ingingo barimo kuvugaho cyane.

Mu myaka ya vuba ishize Uburusiya bwubatse umubano ukomeye n’ibihugu bya Africa, birimo n’u Rwanda n’u Burundi, umubano urimo n’amasezerano anyuranye agamije inyungu.

Ku rundi ruhande, Amerika n’Ubumwe bw’Uburayi ni abaterankunga bakomeye ku Burundi n’u Rwanda mu mishinga itandukanye y’iterambere.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bituma abategetsi b’ibihugu byinshi bya Africa bakomeje kwirinda kugira aho berekana bahagaze.

Inkuru yabanje

Perezida wa Ukraine yagejeje kuri EU ijambo riteye agahinda rigaragaza ubugome bwa Putin

Twitter
WhatsApp
FbMessenger