AmakuruUtuntu Nutundi

Ibihugu bikoresha urumogi rwinshi muri Africa

Mu bihugu by’inshi by’Afurika usanga urumogi rubujijwe gukoreshwa ndetse ufatanywe iki kiyobya bwenge akabihanirwa n’amategeko biba byarashizeho  gusa mu bihugu bimwe na bimwe usanga byaremeje ihingwa ry’urumogi ndetse n’icuruzwa ryarwo rukabyinjiriza imisoro n’ibindi.

Mu minsi ishize Igihugu cya Zimbabwe nacyo cyabaye igihugu cya Kabiri cyemerera abanyagihugu guhinga urumogi ariko ruzifashishwa mu buvuzi n’ubushakashatsi. Nifashishije ibitangazamakuru bitandukanye nka Marijuana Travel ,BBC … uru ni urutonde rwa bimwe mu bihugu biri kumugabanee w’Afurika bikoresha urumogi cyane kurusha ibindi

Mauritius

Iki gihugu cyo nticyigeze cyemerera abaturage bacyo gukoresha iki kiyobyabwenge gusa mu mwaka wa 2015 imfungwa 75 ku ijana zafunzwe zizira ibiyobyabwenge

Ethiopia

Iki gihugu gihereye mu ihembe ry’Afurika gifatwa nk ‘inkomoko y’ idini rya Rastafarian rijwiho gufata urumogi n’ibindi nkarwo nk’ibyatsi cyangwa ibihingwa Imana yaremye ngo abantu babyifashi atari ikiyobyabwenge cyane aribyo byatsi biza kubirango byabo cyane, abanyagihugu usanga benshi bashaka gukurikiza imyemerere n’imyizere yiri dini ariko Leta y’iki gihugu ntiremera ikoreshwa ry’urumogi urufatanwe arahanwa n’ubwo ahabwa igihano gisa naho kitabakanga.

Lesotho

Muri iki gihugu urumogi  ruremewe ariko rukoreshwa  nk’umuti gusa, kandi urumogi ni kimwe mu bihingwa bihingwa cyane muri icyo gihugu.

Mu mwaka ya 2000, haharurwa ko ibice 70 kw’ijana by’urumogi rwo muri Afrika y’epfo rwavaga muri Lesotho.Abahinzi b’urumogo muri icyo gihugu usanga barufite iwabo imuhira  no kurugurisha mu bindi bihugu baturanye.. Kubera ubukene  usanga abahinzi bafata iki gihingwa bakakivanga n’ibindi bihingwa nko mu bigori kugirango babashe kubona inyungu muri ibyi byose gusa isoko ryabo ahanini risangwa muri  Afrika y’epfo.

Afrika y’epfo

Iki gihugu cy Afrika y’epfo ni cyo gihugu cyari cyitezwe ko kizotangera kwemerera abantu gukoresha urumogi ku mugaragaro. Gusa mu kwezi kwa kane umwaka k’umwaka ushize icyo gihugu cyemereye abantu gukoresha urumogi  iwabo, ariko nticyigeze cyemera ihingwa ryarwo cyangwa se icuruzwa ryarwo.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe mu 2017  leta yari yemereye abatutage kurugira iwabo gusa n’ubu biracyabujijwe kurukoresha abaturage bakaba bategereje igihe amategeko azahindurirwa bakemererwa kuru koresha bakaruhinga no kurugurisha. Nubwo bitemewe ku mugaragaro urumogi rwinshi ruva muri Afurika y’epfo rugana muri Nigeria  niho abarucuruza bavuga ko bafite isoko rikomeye.

Ghana

Inkuru zitangwa na Onu, Ghana ni cyo gihugu gikoresha urumogi rwinshi  muri Afurika ndetse no ku Isi, ibice 21.5 by’abanyagihugu bari hagati y’imyaka 15 na 64 baranywa urumogi.

Ku munsi mpuzamakungu wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge habaye ibiganiro ku rwego rw’igihugu bivuga  ku  kurekura ikoreshwa ry’urumogi, gusa ibi biganiro ntacyo byagezeho ubutegetsi muri bwo muri icyo gihugu buvuga ko urumogi ari ikintu kibi cyane gisumba n’inzoga zisembuye baramutse barwemeye ntawabasha kwirengera ingaruka zarwo.

Ku rwego rw’Isi Korea ya ruguru niyo iza imbere mu gukoresha iki kiyobyabwenge ku Isi iza imbere ya Jamaica ,Mexico ,Colombia ,Brazil, n’ibindi

Aha ni muri Afurika y’epfo usanga abaturage batuye mu bice by’icyaro baruhinga cyane
Ibihugu byo muri Afurika byemera ihingwa ry’urumogi mu rwego rwo rwifashisha m’ubushakashatsi n’ubuvuzi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger