AmakuruAmakuru ashushye

Ibihe byaranze uruzinduko rwa Miss Iradukunda Liliane yasuye abatuye ku Kirwa cya Nkombo (Amafoto)

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu karere ka Rusizi akaba ari naho yahisemo gutangirira ibikorwa bye aho aherewe ikamba rya  Miss Rwanda  2018 yahakoze ibikorwa bitandukanye bikubiye mubyo yiyemeje gukora uyu mwaka.

Akarere ka Rusizi gaherereye mu ntara y’Iburengerazuba ari nayo ntara Miss Iradukunda Liliane yiyamamarijemo mbere yuko yambikwa ikamba. Ku kirwa cya Nkombo nk’umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi Miss Iradukunda Liliane yifatanyije n’urubyiruko rwa Nkombo mu gikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye Nyirafaranga Furaha wagorwaga no kubona aho akinga umusaya.

Miss Iradukunda Liliane  yanasuye abana barenga mirongo itatu  bafite ikibazo cy’imirire mibi, aho yanabasigiye ubufasha burimo amata bazajya banywa mu rwego rwo kubongerera intungamubiri ikindi yemereye abaturage makumyabiri batishoboye kuzabishurira ubwisungane mu kwifuza.

Aganira n’urubyiruko rwa Nkombo yagiriye inama abakobwa kugira ikinyabupfura mu bikorwa byabo , kugira ubwitange no kwanga ibikorwa bibi byose byazangiza imibereho yabo iri imbere

Rwari uruzinduko rw’iminsi ibiri Miss Iradukunda Liliane yagiriye mu Karere ka Rusizi guhera kuwa Gatanu tariki ya 4 kugeza kuwa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018. Akaba abaye Miss Rwanda wambere usuye ikirwa cya Nkombo

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha Miss Liliane azakomereza uruzinduko rwe cyangwa se imishinga ye mu karere ka Musanze ndetse no ku kirwa cya Iwawa hagororerwa urubyiruko rwahoze ari inzererezi ndetse n’urwafatanyanywe ibiyobyabwenge

Miss Liliane aganira n’urubyiruko rwa Nkombo

 

Miss Iradukunda Liliane wabonaga yishimiye abatuye iki kirwa cya Nkombo
Aganira n’urubyiruko rwa Nkombo
Yifatanyije n’abaturage ba Nkombo mu gikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye

Aha yari mugikorwa cyo guha abana amata
Vice Mayor wa karere ka Rusizi yari yaje kwifatanya na Miss Iradukunda Liliane mu bikorwa bye ku kirwa cya Nkombo

Miss Iradukunda Liliane na Nyirafaranga Furaha wubakiwe inzu
Abyinana n’abaturage ba Nkombo kubyina ibyino yabo yihariye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger